Abantu 52 bo mu karere ka Rwamagana, bajyanwe kwa muganga nyuma yo kugubwa nabi n’ikigage banyoye mu bukwe bw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nkungu ho mu murenge wa Munyaga.
Ni ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Amakuru avuga ko ubu bukwe bw’uyu muyobozi bwabereye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, ariko kwiyakira bibera kwa Nyirabukwe i Rwamagana mu Kagari ka Nkungu umugore we akomokamo.
Bivugwa ko abatashye biriya birori bahawe ikigage, gusa uriya muyobozi akaba yari adahari.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwabwiye itangazamakuru ko mu bantu bari batashye buriya bukwe, harimo umwe wanagaragayeho ubwandu bwa COVID-19.
Ikindi ngo ni uko mu kwitabira biriya birori, abaturage b’i Nkungu batakurikije amabwiriza yose kandi neza yo kwirinda COVID-19.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjah, yavuze ko icyaba cyaratumye bariya bantu bamererwa nabi ari amasaka yashigishwemo ikigage afite umwanda.
Ati: “Iby’ibanze byagaragaje ko harimo isuku nke muri icyo kigage, gusa biracyari mu iperereza kugira ngo tumenye neza iby’isuku nke ibyo ari byo, ariko dukurikije amakuru y’ibanze ni uko binitse amasaka barayinura barayashesha batigeze bayaronga, biza gutera umwanda watumye abasigaye mu rugo bakinyoyeho bose bagira ikibazo cyo kuribwa mu nda no gucibwamo.”
Meya wa Rwamagana yavuze ko inkuru nziza ari uko abarwayi batakomerejwe kuko nyuma yo kugezwa kwa muganga bahise basezererwa.
Yunzemo ko kuri ubu Gitifu wa Nkungu yamaze guhagarikwa by’agateganyo ngo habanze gukorwa iperereza ry’uko nta ruhare yaba yaragize mu gutuma bariya bantu bagubwa nabi.


