img_20240928_183842__1000_x_600_pixel_.jpg

Rwamagana: Abashoferi bishyuriye abatishoboye 100 mituweli banatanga umukoro

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’umuganda rusange wabereye mu Mudugudu wa Kabuye mu kagari ka Cyanya , mu Murenge wa Kigabiro,Akarere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024 ,abashoferi bibumbuye mu itsinda ryitwa Rwamagana drivers bahaye ubwisungane abaturage batishoboye 100.

Mu butumwa bwatanzwe na Gasana Ally,uhagarariye abashoferi bavuka mu karere ka Rwamagana yasabye abafite ubushobozi ,kuzirikana ko bafite umukoro ,gufasha bagenzi babo kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Mu kiganiro yagiranye na BWIZA Gasana Ally , uyobora abatwara amakamyo babarizwa muri iryo tsinda ,bakomoka mu karere ka Rwamagana yavuze ko nyuma yo kwishyira hamwe mu rwego guhuza imbaraga kugira ngo bikemurire bimwe mu bibazo,baniyemeje kujya bafasha abatishoboye batuye aho bavuka mu rwego rwo kubafasha kugira ubuzima bwiza .

Ati: ” Abashoferi batwara amakamyo bavuka mu karere ka Rwamagana ,twishyize hamwe dufite intego yo gufashanya hagati yacu ariko dusanga tugomba no gutanga umusanzu wacu kugira ngo abatuye aho tuvuka bagire ubuzima bwiza . Uyu munsi twatanze mituweli 100 kandi ni igikobwa tuzakomeza gukora buri mwaka .”

Gasana yakomeje agir ati:”Umwanya nk’uyu abantu bose bafite ubushobozi kujya bazirikana ko kugira bagere kubyo bagezeho nabo hari ababibafashijemo ,buri wese agize umutima w’urukundo no gufasha u Rwanda rwacu na Rwamagana yacu byagera ku iterambere twifuza .Buri munyarwamagana aho akorera ajye yibuka ko ku ivuko hari abakeneye ubufasha bwabo kugira ngo bagire ubuzima bwiza.”

img_20240928_183842__1000_x_600_pixel_.jpg
Gasana Ally uyobora abatwara amakamyo yambukiranya imipaka bavuka mu karere ka Rwamagana yasabye abahavuka kuzirikana ko abatishoboye bakeneye ubufasha bwabo.

Umushoferi utwara ikamyo yambukiranya imipaka witwa Habineza Jean Dieu bita Michael ( Mayikoro ), yabwiye BWIZA ko bazakomeza gufasha abaturage batuye aho bavuka nubwo abenshi muribo badakunze kuba muri Rwamagana kubera akazi bakora .

Ati:” Nubwo akenshi tuba turi mu kazi ,twiyemeje kujya tugira uruhare mu gukora ibikorwa by’urukundo no gutanga ubufasha ku bavandimwe batishoboye. ”

Mu izina ry’abahawe ubwisungane mu kwivuza , umuturage witwa Ingabire Salama utuye mu Mudugudu wa Kabuye yavuze ko gufasha abaturage kubona ubwisungane mu kwivuza byabagaragarije uburyo abashoferi bafite urukundo.

Ati:”Turishimye kubera ko aba bashoferi baduhaye mituweli,iki gikorwa ni cyiza kuko iyo uyifite ntushobora kuremba ahubwo urarwara ukajya kwivuza .”

Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Akagari ka Cyanya,Uwizeyimana Eric aganira na BWIZA ,yashimiye abashoferi biyemeje kujya bafasha abaturage batishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza ndetse anasaba abandi kujya bakora ibikorwa nk’ibyo abagize Rwamagana drivers bakoreye abaturage ayobora .

Ati:”Turashimira abashoferi bahaye abaturage bacu ubufasha kuko hari umuturage usanga yananiwe kwiyishyurira mituweli biturutse ku bibazo yagize ,iyo abonye umufasha bituma abasha kwivuza igihe arwaye .Iki gikorwa nundi wese ufite ubushobozi iyo agikoze umuturage agira ubuzima bwiza.”

Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere tuvukamo abashoferi benshi kuburyo abamaze kwibumbira muri Rwamagana Drivers bagera 120 Kandi bose bakaba batwara amakamyo yambukiranya imipaka .

img_20240928_183800__1000_x_600_pixel_.jpg
img_20240928_183700__1000_x_600_pixel_.jpg
img_20240928_183912__1000_x_600_pixel_.jpg
Nyuma y’umuganda rusange wabereye mu midugudu abaturage binibukijwe gutanga mituweli muri gahunda yiswe Mituweli mu isibo .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *