Rwamagana: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa n’inzego z’ibanze basiragizwa kuri mituweli

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana barinubira serivisi mbi bahabwa bashaka ubwisungane mu kwivuza, bamwe muri bo bavuga ko bamaze amezi arenga atanu basiragizwa mu nzego z’ibanze ibyo basaba ntibabikorerwe kandi barishyuye neza.

Bamwe basiragizwa bifuza gukura ku rutonde abapfuye n’abatakiri mu muryango ku mpamvu zitandukanye, hari n’abifuza kwandikisha abana bavutse,… ariko ntibabikorerwe.

Bavuga ko barambiwe gusiragizwa mu gihe baka serivisi bagenewe kandi banishyuye.

Umwe muri aba baturage yatangarije mu nteko rusange yo ku wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2017, ko amaze amezi 6 asiragira mu kagari ka Cyanya kandi yarishyuye.

Agira ati “nishyuye mutuweli mu kwezi kwa 6, nagiye gusinyisha basanga ntari mu mashini banyohereza mu buyobozi ariko ubu ntabwo barabikora, mva hamwe banyohereza ahandi”.

Akomeza agira ati “hashize ibyumweru 2 batubwiriye mu nteko rusange ko sosiyali agiye kudushyira muri mashini, ku wa 2 twaraje dusanga bitarakozwe, ubu nabwo

twagarutse batubwira ko ngo babuze konigisiyo (connection), ubu urwaye tumuvuza 100%, abayobozi bakwiye kudufasha bakadukemurira ikibazo kuko ntituzahora twiruka mu bintu bitarangira”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abatuye mu kagari ka Sibagire nabo ni uko, serivisi zitanoze barazigaya.

Ati “twishyuye mituweli mu kwa 5 tugiye gusinyisha batubwira ko nta kiciro dufite, twaje mu mudugudu kuzuza ibyo badusabaga ariko kugeza ubu ntabwo turasinyirwa, kubona ubigukorera biragoye, baba batubwira ngo ibya mituweli sibyo bakora byonyine, ubu tumaze kurambirwa guhora mu nzira kandi turwara ntitwivuze kuko mituweli zidasinye”.

Abashinzwe imibereho myiza, bavuga ko kuba ku tugari nta murandasi ihaba bituma batabasha gushyira abaturage muri mudasobwa kugirango bahabwe urupapuro rutuma basinyirwa.

Ushinzwe ibibazo by’abaturage mu murenge wa Kigabiro, Mikebanyi Emmanuel, yijeje abaturage gutanga uburyo bwa murandasi kubashinzwe gufasha abaturage.

Agira ati “abaturage barababaye koko kuko niba barwara ntibivuze kandi barishyuye mutuweli, ababikora niba bafite ikibazo cya connection nzajya mbaha iyo nkoresha kuri modem yanjye, bazajya baza hano ku murenge ku wa mbere , ku wa 2 no ku wa kane ariko bafashe abaturage babashe kubona mutuweli”.

Akarere ka Rwamagana gaherutse gutegura icyumweru kiswe “mutuelle week” hagamijwe gufasha abaturage kudasiragira mu nzego z’ibanze, ibyumweru 2 byashize ibibazo by’abaturage batashyizwe muri mudasobwa bidakemutse.

Mu Mihigo y’akarere, kwishyura ubwisungane mu kwivuza kawesheje ku gipimo cya 84,3 %.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ngabonziza Justin/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *