Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel ku wa kabiri tariki ya 14 Nzeri 2021 yifatanyije n’abayobozi mu bukangurambaga bwiswe ‘Tujyanemo mu Kurengera Abana’ bugamije gukemura ibibazo bibangamiye abana.
Guverineri yasabye abatuye mu Murenge wa Fumbwe ko bagomba guhagurukira gukemura ibibazo bibangamiye abana n’urubyiruko. Ati: “Igihugu cyacu gitanga amahirwe angana ku baturage bacu ndetse bagomba kugira umutekano n’imibereho myiza. Igihugu kitagira urubyiruko n’abana bato kirapfa ni yo mpamvu tugomba kugira umuryango utekanye, abana bagahabwa uburere, abaturage n’abayobozi tugafatanya gukemura ibibazo by’abana ntihagire umwana ujya mu buzerezi ngo ave mu ishuri cyangwa ngo aterwe inda.”
Guverineri yakomeje asaba ko imiryango itishoboye yafashwa kugira ngo abana bashobore kubona amahirwe angana. Ati: “Leta yakoze ibishoboka kugira ngo umwana w’Umunyarwanda abashe kubona uburenganzira bwo kwiga. Nta mwana ugomba kubura ayo mahirwe niba hari abana bo mu miryango itishoboye, nibafashwe ariko ntibikwiye kubona umwana uzerera kandi yakabaye ari mu ishuri .”
Umuturage witwa Ngenda Celestin yemeza ko ubuzererezi bw’abana no guterwa inda ku bangavu bituruka ku burangare n’amakimbirane mu miryango. Ati: “Hari ababyeyi bahora mu makimbirane bahora mu nduru bigatuma batita ku bana babo, ugasanga bamwe mu bana biviramo kunanirana ndetse bamwe bagata ishuri, abandi baterwa inda ari bato. Ariko birimo kugabanyuka kuko iyo miryango abaturanyi turabegera tugabaniriza bamwe bakareka kubana nabi kuko aribyo bituma batita ku bana.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, yavuze ko ubufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage muri ubu bukanguramabaga buzavamo ibisubizo ku bibazo bibangamiye abana.
Visi Meya yagize ati: “Muri ibihe bya Covid-19 hari abana bataye ishuri kubera ko bamaze igihe kinini mu biruhuko. Hari abana kandi batewe inda, ubu bukangurambaga bwa Tujyanemo mu Kurengera Abana burimo gukorerwa mu mirenge yose ku buryo amashuri natangira, abana bari barataye ishuri bazasubizwa kwiga. Hari abana b’abakobwa batewe inda nabo dufatanyije n’abafatanyabikorwa tuzabasubiza mu ishuri kandi ababyeyi babo bamaze kwemera gusigarana abana kugira ngo abo bana babo basubizwe mu ishuri.”
Ubukungurambaga Tujyanemo mu Kurengera Abana bwatangijwe tariki ya 8 Nzeri 2021. Buzasozwa tariki ya 30 Nzeri 2021.


