Rwamagana: Abaturage biyemeje kugera ku isuku nk’iyo babona i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana bavuga bifuza kugira isuku idatandukanye nk’iyo basanga mu mujyi wa Kigali.

Akagari ka Cyanya kari mu mujyi wa Rwamagana abahatuye biyemeje kuba mu mujyi usukuye ku buryo bazawugeza ku isuku nk’iyo babona iyo bageze mu mujyi wa Kigali, ngo bikazabafasha no gukomeza kwesa imihigo.

Kayitesi Saidath ni umwe mu baturage bavuga ko biteguye gufatanya n’ubuyobozi gushyira mu bikorwa ibyo bemereye ubuyobozi.

Agira ati “twiyemeje gufatanya n’ubuyobozi kugira isuku aho dukorera , aho dutuye kandi tukagira uruhare mu kugirango umujyi wacu ube intangarugero mu kugira isuku ku buryo ibyo tubona i Kigali twiteguye no kubibona iwacu”.

Mu rwego rwo gutura mu mujyi usukuye, abaturage biyemeje kurwanya abakwirakwiza umwanda, uzongera guta imyanda aho itagenewe ngo ntabyo kumwihanganire.

Ndagijimana Theogene, ati “ni ishema ku muturage kumva ko akarere atuyemo ari akarere karushije utundi kugera ku byo bahize, ntabwo byagerwaho umuturage atabigizemo uruhare, ubuyobozi bwagerageje gukora uko bushoboye,… umuntu uzongera guta imyanda aho itagenewe tuzajya tubimenyesha ubuyobozi ahanwe kuko yaba adusubiza inyuma kandi tudashaka kuva ku mwanya wa mbere twabonye”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubuyobozi bw’akagari ka Cyanya kari mu mujyi wa Rwamagana, buravuga ko buzafatanya n’abaturage kugirango umujyi wa Rwamagana ube icyitegererezo ku isuku.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’akagari ka Cyanya, Butare Gilbert, yemeza ko bafashe ingamba zo kugira umujyi urangwamo isuku.

Agira ati “abaturage twaganiriye na bo twiyemeza kugira umujyi urangwamo isuku, mu ngo z’abaturage ndetse naho bakorera, niyo mpamvu twashyizeho ‘ Imboni ’ zishinzwe kuduha amakuru kubijyanye n’isuku n’uburyo ingamba twiyemeje zishyirwa mu bikorwa, tubasaba abafite amazu ku muhanda gusiga amarangi bagatera indabo ndetse n’ibiti by’umurimbo bizatuma umujyi wacu urushaho gusa neza”.

Butare akomeza avuga abazagaragaza kutubahiriza amabwiriza y’isuku batazihanganirwa.

Ati “hari amabwiriza yashyizweho, ubu turimo kwigisha abaturage, abatazabikora n’ibihano birateganyijwe, nta muntu wemerewe kujugunya imyanda aho abonye kandi bireba buri wese, nta muturage ugomba kurebera kandi uzabirengaho bizoroha kumumenya,…”.

Ubwo Govereneri w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufurukye yifatanyaga n’abatuye umurenge wa Kigabiro ku wa 26 Nzeri 2017, yabasabye kugira isuku aho batuye.

Yagize ati “turabasaba kugira isuku aho mutuye kuko umuturage agomba gutura heza , mu mbuga zanyu muhatere pasiparumu kuko turifuza ko abaturage bacu batura ahanu heza”.

Yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi ibyo badafitiye ubushobozi buzabikora ariko ibyo bashoboye na bo bagomba kubyubahiriza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ngabonziza Justin/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *