img-20220308-wa0002.jpg

Rwamagana: Abayobozi basabwe guharanira umutekano w’abaturage n’ubutabera

Sangiza iyi nkuru

Mu nama ya komite mpuzabikorwa y’akarere ka Rwamagana yabaye ku wa 7 Werurwe 2022, abayobozi bayitabiriye basabwe gukorera mu mucyo bagakumira ibyaha kandi abaturage bakabona ubutabera n’umutekano usesuye.

Rutaro Hubert uyobora urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) mu ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko abayobozi bakwiye kwita ku kibazo cy’ubujura burimo gufata indi ntera kuko buza ku mwanya wa mbere mu byaha bikorerwa muri Rwamagana.

Yagize ati: “Turasaba abayobozi cyane ab’imidugudu kudufasha mugakumira ibyaha kuko hari ibyaha by’ubujura ku buryo ari cyo cyaha kigaragara no kurusha ibiyobyabwenge. Icyo tubasaba nimukumire ibyo byaha kuko uko bikorwa bituma umubare w’abajyanwa muri gereza ukomeza kwiyongera ariko mukumiriye abo biba ntibibe, abasambanya abana ntibabikore n’ibindi byaha ntibikorwe, byatuma umubare w’abajyanwa muri gereza ugabanyuka ukaba muto.”

Rutaro akomeza asaba abayobozi gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibyaha. Ati: “Iyo utanze amakuru aho ukeka ko habera icyaha, inzego z’umutekano zirabikurikirana. Mumenye ko ibyaha bibera mu mudugudu muyobora, ni mwe mugomba kubitubwira tukabirwanya ndetse ababikoze mugatanga amakuru bagakurikiranwa. Mugomba kumenya abinjira mu mudugudu mukababarura kugira ngo mumenye imyirondoro y’abaturage mufite.”
img-20220308-wa0002.jpg

Murekatete Dative uyobora umudugudu wa Cyimbazi mu kagari ka Ntunga, umurenge wa Mwulire, ni umwe mu bayobozi usaba bagenzi kwita ku mutekano w’abaturage.

Yagize ati: “Mu mudugudu wacu dusanzwe twarafashe ingamba ku buryo abajura bajyaga burira amakamyo bakayapakurura, twamaze kugikemura ntibikigarara kuko twabihigurikiye tugafata bamwe muri bo. Icyo nsaba ba mudugudu bo mu yindi mudugudu ni uko na bo bashyira imbaraga mu gushyiraho ingamba, bagahashya ibisambo kuko iyo habayeho gutangira amakuru ku gihe bituma inzego z’umutekano zidufasha guhana n’abajura no ngombwa ubufatanye kuko iyo turwanyije ibisambo byimukira muyindi mudugudu bakihishayo.”

Mbonyumuvunyi Radjab uyobora akarere ka Rwamagana, yavuze ko bagiye kurushaho kunoza imikoranire y’inzego bibanda kukwihutisha iterambere ry’umuturage.

Yagize ati: “Iyi nama ya komite mpuzabikorwa ni umwanya wo gusuzuma aho tugeze muri gahunda zitandukanye zo guteza imbere iterambere ry’umuturage kuko ibyo dukora byose umuturage aza ku isonga. Iyi nama twafashe ingamba zo kwihutisha gahunda zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, aho abayobozi biyemeje ko imirenge yose izaba yarangije gukusanya ubwisungane mu kwivuza. Bihaye itariki ya 30 z’ukwezi kwa 4.”

Meya Mbonyumuvunyi akomeza avuga ko umutekano w’abaturage ari ikintu cy’ibanze bagomba kwitaho. Ati: “Ntiwavuga guteza imbere ubukungu hatari umutekano w’abaturage, ni yo mpamvu umutekano ari kimwe mu by’ibanze byo kwitabwaho. Tuzafatanya n’inzego z’umutekano n’abaturage kugira ngo buri muturage atekane”
img-20220308-wa0003.jpg

Gasana Emmanuel uyobora Intara y’Iburasirazuba yasabye abayobozi gushakira abaturage umudendezo bagahabwa ubutabera. Ati: “Abayobozi mufite inshingano yo gukura abaturage mu kaga. Mwihe gahunda yo gukora ubukangurambaga bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku buryo buri muturage agira ubwisungane mu kwivuza. Umuturage udafite mituweli aba ari mu kaga.”

Guverineri Gasana yakomeje avuga ko abaturage bakeneye ubutabera n’umutekano. Ati: “Mu byo umuturage akeneye kugira ngo yumve neza politike za Leta tubagezaho haziramo ubwisanzure, bakabamo ubutabera n’umutekano kugira ngo umuntu yumve ko nta karengane, akumva ko ari mu gihugu kigendera ku mategeko. Nyamuneka umutekano w’abaturage ni ngombwa ndetse n’imiyoborere myiza tubihe agaciro. Nitubikora neza abaturage bacu bazatwumva dufatanye nabo guhanga udushya.”

Inama yahuje inzego z’ibanze kuva ku mudugudu kugeza ku karere, yanitabiriwe n’abagize inama njyanama ndetse n’inama y’umutekano itaguye y’Intara y’Iburasirazuba n’abafatanyabikorwa b’akarere.
img-20220308-wa0005.jpg
img-20220308-wa0006.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *