Rwamagana: Barasaba ko ubushobozi bw’abanyerondo b’umwuga bwongerwa

Sangiza iyi nkuru

Abaturage n’abanyerondo b’umwuga bo tugari twa Ruhimbi na Bwinsanga mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana bavuga ko babangamiwe n’utubari tutemewe dutiza umurindi abajura babajujubya babiba imyaka n’amatungo.

Abaturage bavuga ko utubari tutemewe dukorera mu ngo ari two dutiza umurindi abajura bajujubije abaturage kandi ko bimwe byibwa bigurishirizwa muri izo ngo zahinduwe utubari dukora mu ijoro.

Mwizerwa Fulgence, umunyerondo w’umwuga ukorera mu mudugudu wa Rwagahaya yemeza ko utubari tutemewe ari two duhungabanya umutekano mu kagari ka Ruhimbi.

Agira ati: “Ikibazo cy’umutekano dukunze kugira mu Kagari ka Karuhimbi, ni ubujura n’utubari turara dukora. Tugerageza kudutangira raporo tukabafata ariko tugakomeza gukora. Utwo tubari usanga abajura dukunze guhangana nabo ari ho baba bihisha bakahava bwije bajya kwiba.”

Mwizerwa arakomeza avuga ko abanyerondo batabasha guhungana n’utubari dukorera mu ngo kuko ari twinshi ndetse tukaba ari two twabaye indiri y’abajura agasaba ko hakongerwa umubare w’abanyerondo bakanabafasha mu kubaha itumanaho.

Ati: “Umudugudu wa Rwahaya urimo ingo 480, ntabwo abanyerondo bane cyangwa batanu bawuzenguruka. Nibura babaye nk’abanyerondo 10 byadufasha guhangana n’ikibazo cy’abajura kuko baba bafite bagenzi babo baducunga. Mu ngo 480 harimo utubari twinshi turi mu ngo z’abaturage ducuruza utuyoga twitwa Imbutabuta tugura make, ikindi badufasha nibura buri munyerondo bakamugurira telefoni kugira ngo tujye tubasha guhamagarana. Usanga Ari nkanjye ufite kode abandi nta telefoni bafite;bagiye bazigurisha igihe tutahembwe neza.”

Bagwaneza Jean Marie utuye mu Mudugudu wa Shaburoni mu ka Kagari ka Bwinsanga avuga utubari dukora tutemewe dukurura ubujura.

Agira ati: “Ibigaragara ni uko hano abaturage batuje bari mu mirimo yabo ariko hari ikibazo cy’abajura biba ibitoki mu mirima y’abaturage. Hari utubari mu ngo Kandi turakora, abo biba bavuye muri utwo tubari kandi aho dukorera hari abayobora amasibo n’abayobozi b’umudugudu kandi barabizi ko dukora. Numva ubuyobozi bukwiye guha imbaraga abanyerondo kugirango bafashe ubuyobozi gukemura ikibazo cy’utwo tubari n’abo bajura.”

Mbonyumuvunyi Radjabu, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yavuze ko ku bufatanye bw’abayobozi n’abaturage bazafatanya gushyiraho ingamba zo kubungabunga umutekano.

Yagize ati: “Muri rusange umutekano w’abaturage wifashe neza ariko ntabwo ari ijana ku ijana. Haracyari ibyo kunozwa kuko umutekano ni wo musingi twubakiraho ibyo dukora, ari uwubaka ari ubaza cyangwa ucuruza, ari uhinga; bose babikora kubera umutekano. Turacyabona ibikorwa byerekana ko umutekano utameze neza nk’abajura biba ibitoki mu mirima y’abaturage. Twiyemeje gufata ingamba zihamye mu bukangurambaga twatangiye muri iyi ntara, mu gihe utundi turere bihaye icyumweru kimwe cyo gukora ubukungurambaga ku isuku n’umutekano ariko twebwe twihaye intego yo kubukomeza tukazageza ku itariki ya 31 uku kwezi kugira ngo tunoze ibitagenda neza .”

Meya Mbonyumuvunyi akomeza avuga irondo ry’umwuga rigomba kwitabwaho ndetse ko batangiye guhabwa ibikoresho by’ibanze ndetse bagomba guhemberwa ku gihe kugira ngo babashe gukora neza akazi ko gucunga umutekano.

Agira ati: “Abanyerondo twabahaye amatoroshi, abakuru b’imidugudu tubaha amakaye bandikamo, abinjiye mu mudugudu twagira ngo tubereke ko duhagurukiye rimwe, twahisemo gushyira imbaraga mu gushyiraho ingamba zo kunoza ibitagenda neza duhereye ku mudugudu. Turashaka umudugudu utekanye, uteye imbere kandi ufite isuku. Ni ahantu hatoya abantu baba baziranye ku buryo ibibazo byakemuka ku ngamba zafashwe n’abaturage, tugomba kubifatanya nabo bakabigira ibyabo. Abanyerondo nabo turashaka ko bahembwa neza ariko nabo banoze gucunga umutekano kugira ngo abaturage ntibarare rwantambi.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *