Mu muhango wo gutangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, wabereye mu kagari ka Ruhunda ku rwego rw’akarere ka Rwamagana, abaturage batuye ahahoze ari muri komini ya Muhazi basabwe gutanga amakuru kugira ngo imibiri y’abishwe iboneke, ishyingurwe mu cyubahiro.
Mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ruri i Ruhunda rushyinguyemo imibiri 5,081 y’Abatutsi bishwe muri jenoside muri mata 1994. Abitabiriye umuhango wo kubibuka, bunamiye inzirakangane zishyinguwe muri urwo rwibutso, hanatangirwa n’ubutumwa busaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside no gufasha abacitse ku icumu gukira ngo ibikomere basigiwe na jenoside byomoke.
Madamu Musabyeyezu Dative uyobora Umuryango IBUKA mu karere ka Rwamagana, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye gutangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, yavuze ko hari bamwe mu bakoze jenoside babangamira gahunda z’ ubumwe n’ubwiyunge kuko hari abongera bagakora ibyaha bifitanye isano n’ingengabikerezo ya jenoside kandi barafunguwe barangije ibihano. Yasabye ubuyobozi gushyira imbaraga mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge n’isanamitima, abavuye muri gereza barangije ibihano bakatiwe kugira ngo begere abo bahemukira babasabe imbabazi biyunge bityo babane nta wishisha undi. Yavuze kandi ko abacitse ku icumu biteguye gutanga imbabazi igihe bazazisabwa n’ababahemukiye.
Mujyambere Monfort wavuze mu izina ry’imiryango y’abashyinguye ababo mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi 1994 rwa Ruhunda, yasabye abatuye mu murenge wa Gishari gutanga amakuru kugira ngo imibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 iboneke ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati: “Ubu Twibuka ku nshuro ya 28, abacitse ku icumu turashimira ubuyobozi buduha umwanya kugira ngo twibuke abacu tubasubize agaciro bambuwe n’abakoze jenoside, tukaba dusabwa kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside twivuye inyuma kugira ngo jenoside ntizongere kubaho kuko yatugizeho ingaruka .”
Mujyambere yakomeje asaba abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abandi bafite amakuru y’ahari imibiri y’abishwe kuyatanga bagashyingurwa mu cyubahiro.
Ati: “Dushengurwa cyane no kuba hari imibiri y’abacu itarashyingurwa mu cyubahiro. Iyo batubwira ko ahari ku biro bya komini ya Muhazi hariya i Gishari hari abantu barengaga ibihumbi cumi na bitanu, ariko abo twashyinguye muri izi nzibutso ebyiri, uru rwa Ruhunda n’urwa Gishari ntabwo barenze 6,200. Hano dufite imibiri 5081,Gishari dufite imibiri 1185 ishyinguwe mu rwibutso. Iyo mibare nta hantu ihuriye n’abantu tuzi bari hariya n’abandi biciwe aha hose.Turacyafite urugendo rurerure kugirango tubashe gushyingura abacu, dukeneye inkunga cyane cyane y’abatarahigwaga benshi barimo gufungurwa. Abandi imiryango yabo iri hanze, bakwiye kudufasha tukamenya aho abacu bari tukabashyingura mu cyubahiro .”
Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, yavuze ko ubuyobozi bw’akarere buzakomeza gukora ubukangurambaga kugirango imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside iboneke ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati: “Uyu munsi twibuka inzirakangane zishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994, ubutumwa twaha abaturage bacu nuko buri wese yagira uruhare mu kurwanya amacakubiri n’ingengabikerezo ya jenoside, buri wese kandi akagira uruhare mu komora ibikomere abacitse ku icumu bafite byatewe n’ingaruka za jenoside yakorewe abatutsi.”
Meya Mbonyumuvunyi,arakomeza avuga ko hateganyijwe ibikorwa byo kwigisha ubumwe n’ubwiyunge no gukangurira abakoze jenoside yakorewe abatutsi 1994 bari muri gereza ya Rwamagana Gutanga amakuru.
Ati: “Ni inshingano dufite nk’ubuyobozi kwigisha abaturage tuyobora, kumva ubumwe n’ubwiyunge, tukanabakangurira ko abafite amakuru bazi ku hantu haba hari imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside bayatanga kugirango tuyibone tuyishyingure mu cyubahiro,kuko uwacitse ku icumu iyo ashyinguye umuntu we,araruhuka bikamwomora ibikomere .Tuzakomeza gukangurira abaturage gutanga amakuru, muri iki gihe cyo kwibuka tuzagira n’igihe cyo kugeza ibiganiro kuri bamwe mu bagiize uruhare muri jenoside bari muri gereza kugirango dukomeze gushakisha amakuru y’aho imibiri itaraboneka yaba iri.”


