Abaturiye umuhanda mushya wa kaburimbo mu Mudugugu wa Kabuye mu Kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro baratakamba basaba ubuyobozi kubasubiza amazi yabo kuko amatiyo yajyanaga amazi mu ngo zabo yakuwemo n’abakora umuhanda.
Mukasagaga utuye hafi y’agakiriro avuga ko babangamirwa no kugura amazi ahenze kandi bari bayafite mbere yo kwangiza amatiyo yajyanaga amazi mu ngo zabo.
Agira ati: “Tumaze igihe tugura amazi duhenzwe kandi twari tuyafite mu rugo, ubwo batangiraga gukora umuhanda mu kwezi kwa Gatanu umwaka ishize ni bwo abakora umuhanda baciye amatiyo. Ubwo twabuze uko tubigenza, dutangira kuyagura ku buryo ku munsi dushobora kwishyura amafaranga 800 cyangwa 1000 kugira ngo tubone amazi yo gukoresha.”
Nshimiye Jean Claude atuye muri metero 300 uvuye ahubatswe umuhanda avuga ko nyuma yo gukora umuhanda byatumye babura amazi.
Yagize ati “Kubura amazi dukoresha kandi twari tuyafite biratubangamiye. Turasaba ko ubuyobozi bukora ibishoboka tugahabwa amazi yacu kuko ni twe ubwacu twari twayizaniye kandi bidakozwe vuba twakomeza kubihomberamo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Henry Kakooza yabwiye BWIZA ko hakozwe ikosa ryo kutimura amatiyo mbere yo gukora umuhanda, agahumuriza abaturage abizeza ko bazabona amazi vuba.
Agira ati: “Mbere na mbere gukora umuhanda cyangwa ibikorwa remezo ntabwo bigomba guhungabanya ubuzima by’abaturage. Ubundi mbere y’uko umuhanda ukorwa, rwiyemezamirimo ugiye kuwukora akorana na WASAC ikabanza kwimura imiyoboro y’amazi hamwe. Ni ikosa ryakozwe barabyangiza tugomba no kwisegura ku baturage. Rwiyemezamirimo wakoze umuhanda yishyuye WASAC, icyo twabwira abaturage ni uko tubirimo kandi ko mu gihe cya vuba bizaba byarangiye abaturage bakabona amazi .”
Aba baturage bavuga ko ijerekani y’amazi angana na litiro 20 basigaye bayigura amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 200 na 400. Amazi buri rukoresha ku munsi ari hagati ya litiro 40 na 80.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


