Umugabo witwa Niyoyita Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 44, yarohamye mu Kiyaga cya Muhazi ubwo yarimo kuroba amafi akoresheje ibikoresho gakondo abaroba mu buryo butemewe bakoresha.
Ibi byabereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, ku Cyumweru, Tariki ya 26 Mutarama 2025, ubwo ifi yafatwaga mu mutego uzwi nk’indobani yari yateze mu kiyaga cya Muhazi.
Amakuru yatangagwa n’abaturage ku gicamunsi cyo ku cyumweru yavugaga ko uwo mugabo yishwe n’ifi yari yafatiye mu ndobani.
Umwe mu baturage yavuze ko ifi yitwa imamba ariyo yatumye arohama mu Kiyaga cya Muhazi arapfa .
Uwo muturage yavuze ko Niyoyita Emmanuel yanaze indobani mu kiyaga, ifi yitwa imamba ifatwamo agiye kuyizamura imurusha imbaraga ndetse inajyana umutego kugeza ubwo yawukurikiranaga agiye kuyifata agera ubwo ananirwa ashaka gusubira inyuma biranga kugeza ubwo yarohamye ataratabarwa dore ko hafi y’uwo mwaro muri ayo masaha nta bantu bari bahari bashoboraga kumutabara .

Abaturage bavuga ko batabaje Urwego rishinzwe umutekano wo mu mazi ,bamushaka iminota 30 ariko bamukuramo yapfuye umurambo we ujyanwa mu bitaro bya Rwamagana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Twizeyimana Hamudun, aganira na Bwiza.com, yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by’uburobyi butemewe n’amategeko kugira ngo birinde ibyago bahuriramo nabyo.
Yagize ati ” Icyo dusaba abaturage nuko bajya bakora uburobyi bukozwe kinyamwuga bakirinda kubikora bakoresheje ibikoresho bitemewe kuko ibyo bikorwa bitemewe binangiza ibidukikije .”
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko mu Kiyaga cya Muhazi harimo ifi nini cyane zitwa imamba zifite imbaraga ku buryo uwushatse kuyizamura yafashwe ishobora kumuta mu mazi mu gihe iba yafashwe mu ndobani barobesha.
Inkuru ya Justin Ngabonziza/Rwamagana


