Rwamagana: Buri mwaka yinjiza byibuze miliyoni 50 akura mu bworozi bw’ingurube

Sangiza iyi nkuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 01 Nzeli 2016, nibwo Minisitiri wungirije muri Minisiteri ishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu gihugu cya Zimbabwe, P.T Zhanda, yasuye umworozi w’ingurube witwa Ngirumugenga Peter utuye mu murenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana.

Akigera mu karere ka Rwamagana, Minisitiri P.T Zhanda yaganiriye n’ubuyobozi bw’akarere ari nabwo bwamuyoboye aho umworozi w’ingurube, Ngirumugenga Jean Marie Pierre, akorera ibikorwa bye. Uyu mworozi w’ingurube wabigize umwuga, akaba kuri ubu yoroye ingurube zirenga 600.

csm_DSC_0277_366ebf6163

Mu kiganiro yagiranye na Minisitiri P.T Zhanda, Bwana Ngirumugenga Jean Marie Pierre yabwiye uyu mushyitsi ko nibura mu mwaka umwe akuramo inyungu itari munsi ya miliyoni 50. Iyi nyungu ahanini akaba ayikura mu ngurube aba yagurishije ndetse no mu ifumbire iva mu biraro by’izi ngurube. Ngirumugenga kandi avuga ko ibi byose abikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Minisitiri P.T Zhanda yashimiye Ngirumugenga Jean Marie Pierre ibikorwa by’indashyikirwa bye ndetse anamugira inama yo kubyaza amashanyarazi mu myanda iva mu biroro by’izi ngurube bityo ntiyongere kuba yakenera kongera kwishyura umuriro usanzwe ahubwo akajya asagurira n’abaturanyi be nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

Nyuma yo gusura uyu mworozi, Minisitiri P.T Zhanda yasuye kandi ikusanyirizo ry’amata rya Kigabiro ndetse anasura n’uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo ruzwi ku izina rya PAFI.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *