35109830-0201-4920-919a-8d13623a7ef1

Rwamagana: Hafunguwe uruganda rw’inshinge zo kwa muganga rwitezweho kuba igisubizo muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Kuwa Kabiri Tariki ya 1 Mata 2025, mu karere ka Rwamagana hafunguwe ku mugagararo uruganda rukora inshinge zikoreshwa kwa muganga. Minisitiri w’Ubuzima wari umushyitsi Mukuru muri uwo muhango yatangaje ko urwo ruganda ari igisubizo ku Banyarwanda no ku Banya Afurika bose.

Urwo ruganda TKMD ,ruherereye mu Kagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mwulire mu Cyanya cy’inganda cya Rwamagana rukaba rufite ubushobozi bwo gukora inshinge zikoreshwa mu buvuzi ziri hagati 800.000 na 1.000.000.

Mu ijambo Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin , yagejeje ku bitabiriye uwo muhango ,yavuze ko urwo ruganda ari igisubizo ku kibazo cyo kubura inshinge zikoreshwa kwa muganga u Rwanda rwatumizaga mu mahanga zikahagera zitinze kubera kuzibura .

Dr Nsanzimana yanavuze ko urwo ruganda, urubyiruko ruzarwugikiramo byinshi birimo amahirwe yo kubona akazi .

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin ,yanakomeje avuga ko urwo ruganda rugiye kuba igisubizo no ku batuye umugabane w’Afurika kuko ikibazo cyo kubura inshinge zikoreshwa mu mavuriro no mu bitaro u Rwanda rwari rugisangiye n’ibindi bihugu byo muri Afurika byazitumizaga hanze y’umugabane w’Afurika .

Inshinge zikoreshwa kwa muganga zikorerwa muri urwo ruganda zigiye koherezwa muri bimwe mu bihugu byiganjemo ibyo muryango w’ Afurika y’Iburasirazuba no mu bindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika dore ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye UNICEF ryamaze gusaba gutanga isoko kugira ngo zijyanwe kwifashishwa muri ibyo bihugu.

3e7c969d 2989 4304 9994 83d318d90fd1 5f4abec4 f5e1 4875 98a8 14b83fd11d64 7f79b0bd 2aeb 482f 9d38 cdfc14c4eb1f 9b1eba51 f5b4 4d44 a890 6164d31357a1 88b43b50 24d6 4801 8992 2a6a0a0b4ba3 384b0f55 a59a 4f16 abfd c914eddf1694 07599b0a c294 4d84 a32c cdf9ec53845b 35109830 0201 4920 919a 8d13623a7ef1 a8d92628 4cb5 4216 a163 75007e84ed71 dbfaaae0 1b28 4b23 aacf f8e499aefcf1

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *