Rwamagana: Haravugwa urupfu rw’umusore wishwe n’imashini isya yakoreshaga

Sangiza iyi nkuru

Mwijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Nzeri 2021, mu mudugudu wa Kamata akagari ka ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro, haravugwa umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 witwa Vincent wasanzwe mu mashini yarakoreshaga asya imyumbati yamuseye umutwe hasigaye igihimba.

Ntwali Janvier Musa, uyobora umudugudu wa Kamata yavuze ko yamenye urwo rupfu ahamagawe n’umuturage.

Yagize ati” Mu masaha ya saa tatu n’igice nibwo nahamagawe n’umuturage ambwira ko hari umuntu icyuma giciye umutwe, nahise nza kureba niba ari ukuri koko nibwo nahageze nsanga yapfuye umutwe wavuyeho nibwo nahise mpamagara umuyobozi wanjye nawe ahamagara izindi nzego umurambo barawutwara, abantu bavugaga ngo yiyahuye ,inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana.”

Ntakirutimana Theogene yabwiye Bwiza.com ko bakeka ko Vincent yiyahuye.

Agira ati” Ejo twakoze akazi bisanzwe turataha ,amakuru nayamenyeye kuri telefoni bampamagaye ,ngo yafuguye imashini yakoreshaga arayica uko yabiteguye ntawabimenya kuko twari twatashye, gusa hashize iminsi itatu twabonaga yigunze adashaka kuvugisha abandi, twamuvugishaga akatwihorera ndetse Hari igihe yangaga gukorera abakiriya.”

Bwiza.com yavuganye na gitifu w’umurenge wa Kigabiro, abwira umunyamakuru ko ayo makuru y’urupfu rw’uyu musore yayamenye ariko ko byabaye ari mu mahugurwa atarabona amakuru arambuye kuri uru rupfu.

Bwiza.com kandi yagerageje kuvugisha umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha Dr. Murangira Thierry , ariko ntiyataba telefoni , ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje ubwo twakoraga iyi nkuru yaratarabusubiza.

Nibwo abaturage bahegereye batangaje byinshi ku rupfu rw’uyu musore , ntawe uzi niba koko yiyahuye cyangwa yashyizwe muri iyi mashini, akaba ari ugutegereza ibizava mu iperereza ry’inzego zibishinzwe hamaze kugaragazwa by’ukuri koko icyamwishe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *