Rwamagana: Hashize imyaka 7 basaba ingurane z’ibyabo byangijwe hakorwa umuyoboro w’amashanyarazi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu mirenge ya Munyiginya,Mwurire na Rubona yo mu karere ka Rwamagana bavuga ko bamaze imyaka 7 basiragira mu nzego z’ibanze basaba guhabwa ingurane ku myaka yabo yangijwe ubwo hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi uva mu murenge wa Munyiginya ujya mu wa Rubona.

Abaturage bavuga ko ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG cyakoraga uwo muyoboro bangirijwe imyaka irimo amasaka, urutoki ,ibiti byera imbuto n’ibindi ariko bakaba bamaze igihe basiragizwa mu nzego z’ibanze basaba kwishyurwa ingurane ku myaka yabo n’ibindi bikorwa byabo byangijwe.

Umwe mu baturage batuye mu murenge wa Mwurire, avuga ko basabwe gufunguza konti muri za banki, bizezwa ko bagiye kuyashyiraho, ubu bakaba barategereje barahebye.

Agira ati “batubwiye ko dufunguza konti muri Sacco kugirango bazanyuzeho amafaranga yacu turabikora, dutegereza ko batwishyura turaheba kandi ikibazo cyacu twakigejeje ku nzego zose.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Twahereye ku kagari n’umurenge biranga, ubwo dufata icyemezo cyo kujya ku karere ariko nabo ntacyo batumariye kuko kugeza ubu imyaka irindwi nta kizere dufite ko baduha amafaranga yacu ,icyifuzo cyacu ni uko badufasha bakatwishyura amafaranga yacu”.

Abaturage barasaba gutabarwa bakishyurwa kuko gutinda kubishyura byagize ingaruka ku mibereho yabo, nk’uko byemezwa n’umwe mu bangirijwe imyaka, utuye mu murenge wa Rubona.

Agira ati “tumaze igihe dutereje ko batwishyura ariko ntibikorwe, ntabwo tuzi ikibazo cyabayeho, iyo tugaragaje ikibazo mu buyobozi bahora batubwira ngo biri hafi gukemuka ariko tumaze kurambirwa kandi kurandura imyaka yacu byaduteye ibibazo by’ubukene kuko dusanzwe dutunzwe n’ubuhinzi.

Arakomeza, ati “ urebye aho bacishaga insinga z’amashanyarazi nta wakongera kuhahinga iyo batwishyurira igihe twari gushaka ubundi butaka duhingaho bikaturinda ibibazo by’ubukene dufite”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi EUCL bwemeza ko ikibazo cy’aba baturage bukizi ndetse ko kizakemuka vuba.

Umuyobozi wa EUCL ishami rya Rwamagana, agira ati “icyo kibazo turakizi ndetse ubu twamaze gukora ibishoboka byose, twasabye inzego z’ubuyobozi gufasha abo baturage kunoza ibijyanye n’amakonti yabo muri za Sacco, byarakozwe ubu dossier zabo ziri muri MINECOFIN mu gihe gito bazaba bamaze kwishyurwa amafaranga yabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ngabonziza Justin/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *