img_20241011_192938__1000_x_600_pixel_.jpg

Rwamagana: Hatahuwe uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge bita ibipyampya

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira 2024 ,Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yatahuye uruganda rwakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge zakorerwaga mu ruganda rwitwa Haby Ubuzima Bwiza Ltd ruherereye mu Murenge wa Rubona , Akagari ka Kabatasi, Umudugudu wa Kiboha .

img_20241011_192938__1000_x_600_pixel_.jpg
Uruganda rwitwa Haby Ubuzima Bwiza Ltd rwafatiwemo inzoga zitujuje ubuziranenge zakorerwaga.

Amakuru avuga ko abapolisi bageze ahari uruganda rwari rwarasabye ibyangombwa byo gukora inzoga zitwa Zahuka Banana na Zahuka Ginger nyamara amakuru dukesha FDA avuga ko itsinda ry’abakozi bayo riherutse kujya gukorayo ubugenzuzi ba nyiri uruganda bavuga ko muri iyi minsi badakora inzoga dore ko ibyangombwa bari barahawe byari bitagifite agaciro bategereje guhabwa ibindi .

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba , SP Twizeyimana Hamdun yabwiye itangazamakuru ko kugira ngo hamenyekanye amakuru ko Haby Ubuzima Bwiza Ltd bakora inzoga zitujuje ubuziranenge byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage .

Ati:”Amakuru twayahawe n’abaturage bo mu Murenge wa Rubona,batubwira ko mu Murenge wabo hari uruganda rwenga inzoga ziteza ibibazo,bavuga ko abaturage bazinywa bagasinda bigateza urugomo .Dufatanyije n’urwego rushinzwe ubuziranenge (FDA) twaje dusanga uruganda rwakoraga inzoga bemerewe ariko bagakora n’izitujuje ubuziranenge.”

SP Twizeyimana yakomeje asaba abakora inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’inkorano kubireka .

Ati:” Abafite inganda bakwiye kujya bubahiriza amategeko kuko uzabirengaho agakora ibinyuranyije nibyo yasabiye ibyangombwa azabihanirwa . Dufatanyije n’urwego rubishinzwe rwa FDA tuzakomeza igikorwa twakoze kuburyo uzagerageza wese gukora izo nzoga zitujuje ubuziranenge azabihanirwa. ”

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Kiboha babwiye BWIZA ko bifuza ubukangurambaga bakamenya ubwoko bw’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Umwe muribo ati: “Hano twari tuzi ko bakora inzoga zitwa Zahuka ariko twatunguwe nuko batubwira ko ari inkorano kandi twazinywaga tuzi ko zemewe.Icyo twasaba nuko ababishinzwe kujya batwegera bakatwigisha tukamenya inzoga zitemewe izo arizo kuko abaturage inzoga babonye icuruzwa baba bumva ko yemewe.”

img_20241011_192802__1000_x_600_pixel_.jpg
Abaturage batunguwe nuko inzoga zakorerwaga mu ruganda Haby Ubuzima Bwiza Ltd zitemewe basaba ubukangurambaga kugira ngo bamenye nzoga zitemewe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibiribwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa, ibinyobwa n’imiti FDA ,Eric Nyirimigabo yabwiye Itangazamakuru ko ibinyobwa byafatiwe mu ruganda rwitwa Haby Ubuzima Bwiza Ltd byose bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati:”Ikipe yacu yarabasuye bavuga ko batagikora kandi ibyo byose byabonetse uyu munsi ,icyo gihe ntabyari bihari ndetse amakuru bahaye abakozi bacu bababwiye ko bamaze igihe badakora .Mu by’ukuri biciye mu mikoranire y’inzego nuko byagaragaye ko bagikora bakora ibintu bitemewe .Bakora ibintu bitujuje ubuziranenge,nta nzoga ijya mu macupa ya pulasitike ( Plastique)naho bakoreraga uburyo bwo gusembura inzoga naho ni ahantu hatemewe .”

Nyirimigabo yakomeje atanga ubutumwa ku bantu bafite inganda zikora inzoga , abacuruzi ndetse n’abaturage .

Ati:”Imwe mu nshingano z’ikigo gishinzwe ubuziranenge ni ukurinda Ubuzima bw’abanyarwanda ,tugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa , ibinyobwa n’imiti .Icyo nabwira abanyarwanda nkuko twabonye ayo makuru nabo bagomba kujya baduha amakuru,igihe cyose babonye ibintu bitujuje ubuziranenge.Buriya unywa cyangwa uwurya ibitujuje ubuziranenge nubwo FDA yabimenya ariko ajye amenya ko ingaruka ziba zamugezeyo . Abafite inganda tubarabashikariza gukora ibintu byujuje ubuziranenge kuko ibitemewe kubikora bibagiraho ingaruka zeremeye .Ababicuruza nabo igihe bagiye kuzirangura bakwiye kubanza kubaza abaranguza niba bafite ibyangombwa by’ubuziranenge .”

Mu ruganda rwitwa Haby Ubuzima Bwiza Ltd hafatiwe amacupa 25740 y’inzoga bakunda kwita Ibipyampya zitemewe zifite agaciro ka 9.652.500 frw ndetse hafatirwa imisemburo yakoreshwaga mu kuzikora irimo ikinyabutabire cyitwa Ethanol,hafatirwa kandi ikinyabutabire kitwa sodium benzoate n’indi misemburo irimo ikoreshwa mu gukora amandazi .

Hatatiwe kandi amacupa menshi ya pulasitike bashyiragamo izo nzoga ndetse n’imifuka 4 yari irimo imifuniko yayo macupa .

img_20241011_193051__1000_x_600_pixel_.jpg
Hafashwe amacupa menshi ya pulasitike bashyiragamo izo nzoga zitwa Ibipyampya.

img_20241011_192507__1000_x_600_pixel_.jpg

img_20241011_192834__1000_x_600_pixel_.jpg
img_20241011_192712__1000_x_600_pixel_.jpg
img_20241011_192712__1000_x_600_pixel_.jpgimg_20241011_192653__1000_x_600_pixel_.jpgimg_20241011_192531__1000_x_600_pixel_.jpgimg_20241011_192350__1000_x_600_pixel_.jpgimg_20241011_192405__1000_x_600_pixel_.jpgimg_20241011_192307__1000_x_600_pixel_.jpgimg_20241011_192238__1000_x_600_pixel_.jpg
img_20241011_192307__1000_x_600_pixel_.jpgimg_20241011_193257__1000_x_600_pixel_.jpgimg_20241011_192559__1000_x_600_pixel_.jpg
Inzoga zitujuje ubuziranenge zakorerwaga mu ruganda rwitwa Haby Ubuzima Bwiza Ltd zamenwe nyuma y’uko zifatiwe muri urwo ruganda

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *