Rwamagana: Kabarinda wabaga mu nzu yita ‘Akazu gato’ arishimira iyo yaremewe na Polisi

Sangiza iyi nkuru

Kabarinda Concilia, Umupfakazi w’imyaka 55 y’amavuko; wari utuye mu nzu itameze neza mu mudugudu wa Gatare, akagari ka Gatare, umurenge wa Nyakariro, mu karere ka Rwamagana; arishimira inzu yubakiwe na Polisi y’igihugu akabasha kuva mu iyo yabagamo yita ko yari ‘Akazu gato”.

Yahawe iyi nzu ku wa kabiri tariki 12 Kamena 2018, ayishyikirijwe n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda; ubu bufasha akaba yarabuhawe mu bikorwa byayo ngarukamwaka (Police week) bigamije kunganira gahunda za Leta z’iterambere n’umutekano.

Kabarinda yashimye Polisi agira ati,”Nabaga mu kazu gato n’abana banjye bane. Igihe imvura yabaga iguye twaranyagirwaga, ndetse n’ibikoresho byose, hamwe n’ibiryamirwa bikangirika. Mu magambo make, twararaga duhagaze; ariko kuva ubu ntibizongera; kuko twabonye inzu imeze neza; idateje ikibazo icyo ari cyo cyose.”

Kabarinda akomeza agira  ati,”Ibyishimo byandenze.  Nta kindi navuga uretse gushimira Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda  bufata umwanya bukegera abaturage bukanakemura ibibazo by’ingutu bafite.”

Guverineri  Mufurukye yashimye Ubuyobozi Bukuru bwa bwa Polisi y’u Rwanda ku  bufatanye mu guteza imbere abaturage binyuze mu bikorwa bitandukanye bigamije imibereho myiza yabo.

0788382402

Yagize ati,” Duheruka muri uyu murenge mu mwaka ushize dutanga amashanyarazi  akomoka ku mirasire y’izuba; icyo gihe akaba ari bwo  twamenye ko Kabarinda atuye mu nzu itajyanye n’icyerezo twihaye.  Uyu munsi ashyikirijwe inzu yubatswe ku bufatanye na Polisi y’Igihugu. Ni ibintu byo kwishimira cyane.”

ACP Rangira yashimye abaturage ku kuba bakomeje kugaragaza uruhare mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano.

Yagize ati,”Ntidushimira gusa abatuye umurenge wa Nyakariro; ahubwo turashimira abatuye Intara y’Iburasirazuba muri rusange ku bufatanye mu gukumira icyahungabanya umutekano; nubwo hatabura ba kidobya bakora ibinyuranyije n’amategeko birimo kwishora mu biyobyabwenge na magendu; ababikora abaragirwa inama yo kubireka.”

Yagize kandi ati,”Iyo nta byaha bigaragara mu midugudu, Polisi ibona umwanya wo gufatanya n’abaturage bagakorana ibikorwa bigamije imibereho myiza yabo n’iterambere muri rusange. Buri wese akwiriye rero kuba Umufatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya ibyaha.”

ACP Rangira yabwiye abari aho ko gucunga  neza umutekano harimo kwita ku mibereho y’abagize umuryango kuko ari yo ivamo ababa Abapolisi ndetse n’abandi bakora mu zindi nzego za Leta; bityo ko gufasha Kabarinda biri muri uwo murongo.

Rwamagana House 3
Iyi niyo nzu Polisi yubakiye Kabarinda Concilia

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *