img-20210304-wa0056.jpg

Rwamagana: Komite y’Ababyeyi n’ubuyobozi ntibumvikana ku mafaranga yishyuzwa abanyeshuri

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’umurenge wa Munyiginya bwemeza ko kwaka amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 RWF) kuri buri mwana wiga ku ishuri ribanza rya Cyarukamba riherereye mu Kagari ka Cyarukamba byahagaritswe nyamara umuyobozi wa komite y’ababyeyi akemeza ko ayo mafaranga azakomeza gutangwa ndetse bahawe igihe ntarengwa cyo kuyatanga.

Abaturage batuye mu Kagari ka Cyarukamba babwiye BWIZA ko ishuri bahaweho impano ritabaye igisubizo kandi bari baryitezeho kurinda abana ingendo zo kwiga kure bashobora no kuhahurira n’impanuka kuko bibasaba kwambuka umuhanda wa kaburimbo.

Kubwimana Erneste, umubyeyi ufite abana batatu avuga ko ibihumbi 30 asabwa adashobora kuyabona ndetse agasaba Umuhinde n’ubuyobozi bw’Akarere kugaruka bakabasobanurira niba ishuri bahawe bararyambuwe rikaba ryigenga.

Yagize ati: “Twubakiwe ishuri n’umuzungu azana na Meya batubwira ko ishuri ribaye iryacu. Icyo gihe twarishimye kuko abana bacu bigaga kure kandi bambuka umuhanda, tugahora dufite ubwoba ko imodoka zishobora kubagonga. Twatunguwe n’uko abana batangiye kwiga bakatubwira ngo buri mwana agomba kwishyura amafaranga ibihumbi icumi. Ubwo murabona ibihumbi 30 nabikura hehe? Nkatwe abantu dutunzwe no guhingira amafaranga ntabwo twayabona ahubwo turasaba Meya ndetse n’umuzungu ko bagaruka bakatubwira niba ishuri baduha niba ryaragurishijwe kuko abakene ntabwo tubona bashaka ko baryigiramo.”

Mukamudenge Eliane ni umubyeyi uvuga ko acumbikirwa n’abaturage ariko nawe yasabwe gutangira amafaranga umwana arera nyamara nta bushobozi. Avuga ko yabashije kubona amafaranga y’u Rwanda 5,000, andi akaba yarayabuze.

Yagize ati: “Abarimu bavuze ko buri mwana agomba gutanga ibihumbi bitanu kuko umwana mfite nshaka ko yiga natanze ibihumbi bibiri bwa mbere, ndongera ntanga ibihumbi bitatu ariko andi narayabuze. Mwadusabira umwana akiga kuko ashaka kwiga kandi kubaho kwanjye n’uwo mwana ngomba guhingira amafaranga nta murima, n’inzu tubamo ducumbikirwa n’abagiraneza nta bushobozi mfite be gukomeza gutanga ayo mafaranga badusaba.”

Niyonsenga Emmanuel, Umuyobozi w’agateganyo w’ishuri ribanza rya Cyarukamba yemeza ko amafaranga abana bishyuzwaga byatewe n’uko yahawe kuyobora ishuri ariko ntibahabwe ibikoresho by’ibanze byafasha abarimu gutanga amasomo ndetse hari ibibazo byatera umwanda kubera ubwiherero bakorewe bwa kijyambere bugomba kwitabwaho ndetse amafaranga sbabyeyi basabwe gutanga ko bitakozwe n’ubuyobozi bw’ishuri ahubwo byakozwe n’ababyeyi babyemereje mu nteko rusange ndetse komite y’ababyeyi ni yo ifite inshingano gucunga ayo mafaranga banafunguye konti bayabikaho.

Niyomwungeri Fanuel, Perezida wa komite y’ababyeyi yemeza ko gutanga aya mafaranga bigomba gukomeza ndetse agahakana ko ubuyobozi bwahagaritse kwishyuza ababyeyi ibihumbi icumi.

Agira ati: “Uwo musanzu wemerejwe mu nama y’ababyeyi batubwiye ko umuterankunga yatanze ishuri ariko aritanga nta bikoresho, ishuri rifite ikibazo cy’isuku ikibazo cya kabiri n’ibikorwaremezo by’abarimu ntabwo ikibazo ari ubushobozi ahubwo Hari agatsiko k’abantu biyemeje kugumura abandi.”

Niyomwungeri Fanuel yakomeje yemeza ko nta gahunda yo guhagarika kwaka amafaranga.

Agira ati: “Bagomba kuyatanga nta gahunda yo kuyahagarika, abatarayatanze nabo bahawe babyeyi igihe ntarengwa ni tariki ya 12. Tariki 14 tuzakora inama abataratanga bakavuga impamvu batayatanga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard yabwiye BWIZA ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika kwaka ababyeyi amafaranga.

Yagize ati: “Twaharabihagaritse gutanga ayo mafaranga. Hari uwatse cyaba ari ikibazo ku giti cye. Twagiyeyo na visit meya dusaba komite gukora inyandiko bikoherezwa kuri komite nyobozi y’akarere akaba ariyo ibifataho umwanzuro kandi niba bikomeje twafata umwanzuro kuko komite y’ababyeyi ariko ntabwo itegeka ubuyobozi.”

img-20210304-wa0056.jpg
Abanyeshuri barasabwa 10,000 Rwf kandi ubuyobozi bwarabujije ishuri kuyishyuza

N’ubwo bivugwa ko hahagaritswe kwishyuza amafaranga yiswe umusanzu w’umubyeyi amakuru, iki gitangazamakakuru gifite ingero za bamwe mu babyeyi baherutse kuyishyura kugeza tariki ya 1 Werurwe 2021.

Umuhinde Jetha Joban Putra wari ufite ababyeyi bari batuye muri Rwamagana ni we wubatse iri shuri ryanamwitiriwe, ariha aka Karere nk’impano. Ryatangiye gukora tariki ya 18 Mutarama 2021.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *