Rwamagana : Min. Rurangirwa arasaba abafatanyabikorwa gufasha akarere gukemura ibibazo by’abatagira ubwiherero

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu ubwo yasozaga imurikabikorwa  ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Rwamagana, yabasabye gufasha abaturage gukemura ibibazo cy’ubwiherero.

Umuhango wo gusoza iri murikabikorwa wabaye ku wa Gatanu tariki ya 8 kamena 2018,  Min. Rurangirwa akaba abasaba gufasha abaturage batagira ubwiherero n’abararana n’amatungo.

Ati “nagira ngo mfate umwanya wo kubashimira imirimo murimo gukora, turabasaba kurushaho kongera ubufatanye hagati yanyu ndetse n’akarere kandi natwe nka Goverinoma tuzakomeza kubibafashamo, ndabasaba kongera imbaraga mu bikorwa mukora, mugakemura bimwe mu bibazo abaturage bagifite bibangamye bikababuza umudendezo. Hagaragaye abaturage bakirarana n’amatungo, hari n’abatagira ubwiherero, turabasaba kongera imbaraga mu kubikemura”.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Radjabu Mbonyumuvunyi yashimiye abafatanyabikorwa b’akarere uruhare bagira mu mihigo y’akarere, abasaba gukomeza gufasha akarere gukomeza kwesa imihigo.

Agira ati”turabashimira uruhare rwanyu rwatumye akarere kacu kaza ku mwanya wa mbere mu mihigo, turabasaba gukomeza gukongera imbaraga mu byo mukora kugira ngo tugumane umwanya wa mbere bitewe n’ubufatanye mugirana n’akarere, turizera ko mu mihigo ya 2017 -2018 tuzaza mu myanya ya mbere nkuko byagenze mu mihigo ya 2016-2017.

Uwari uhagarariye ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere, Richard Dan Iraguha akaba n’umuyobozi wa Radio Izuba yijeje ubuyobozi bw’akarere kuzakomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere.

Agira ati “Twiyemeje kutihererana ibyo dukora,iri murikabikorwa twanaryigiyemo byinshi, twiyemeje ko ubufatanye n’akarere buzakomeza akarere ka Rwamagana kakabasha kuza mu myanya ya mbere mu mihigo”.

Imurikabikorwa muri aka karere ryatangiye ku wa Gatatu tariki ya 6 kamena 2018. Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana rigizwe n’abanyamuryango 128 harimo imiryango mpuzamahanga n’iy’imbere mu gihugu ikorera muri aka karere.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *