img-20220602-wa0029.jpg

Rwamagana: Polisi iraburira abakora n’abanywa inzoga z’inkorano

Sangiza iyi nkuru

Mu nama y’inteko rusange y’abaturage yabereye mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana ku wa 31 Gicurasi 2022, Polisi y’igihugu yaburiye abakora n’abanywa inzoga z’inkorano kuko ziri mu biyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamudun, yabwiye abaturage bitabiriye inteko y’abaturage ko bagomba kwirinda kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ziri guhabwa ibihano biteganywa n’amategeko.

Yagize ati: “Ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku babikoresha ndetse no ku miryango yabo. Itegeko no 68/2018 riteganya ibihano. Mugomba kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kandi mugatanga amakuru ku gihe.”

Abamenyesha ko n’izi nzoga ari ibiyobyabwenge, SP Twizeyimana yagize ati: “Hari abazi ko ibiyobyabwenge ari urumogi gusa, ariko mu midugudu hari inzoga zitemewe zidafite ubuziranenge. Izo na zo ni ibiyobyabwenge. Abazikora n’abazinywa bamenye ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko turabagira inama yo kubireka kugira ngo birinde guhabwa ibihano biteganywa n’amategeko.”

Abaturage bitabiriye inteko bavuga ko biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge bagatanga amakuru kugira ngo abikora bakurikiranwe.

Mukandahiro Diane yagize ati: “Batwigishije ko inzoga zitemewe na zo ari ibiyobyabwenge kandi ntabwo twari tubizi. Icyo tugiye gukora tuzajya dutanga amakuru ku gihe tubonye abacuruza ibiyobyabwenge cyangwa izo nzoga zitemewe kuko twasobanukiwe ko ibyaha bikorwa abenshi baba banyweye ibyo biyobyabwenge.”

Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, yasabye abaturage batuye mu murenge wa Fumbwe gufatanya n’ubuyobozi agakemura ibibazo bibangamiye imibereho yabo ndetse bakarwanya ibiyobyabwenge.
img-20220602-wa0029.jpg

Yagize ati: “Umurenge wanyu ni urugero rwiza rw’uko ibintu byose bishoboka. Uyu murenge wa Fumbwe mu myaka yashize wabaga uwa nyuma kuri gahunda zose zishoboka.Uyu munsi muri aba mbere muri mituweli, muri Ejo Heza mwesheje umuhigo ku kigero cy’110%, muri aba mbere mu karere. Muri aba mbere mu kurwanya igwingira ry’abana n’izindi gahunda zose kandi mwarabaga abanyuma mu bintu byose.”

Meya Mbonyumuvunyi yakomeje abwira abaturage ba Fumbwe ko bashobora no kurwanya ibiyobyabwenge kuva barashoboye kugera kuri iyi mihigo. Ati: “Niba mwarafatanyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wanyu mukamwumva, mu mezi 10 mugahindura ibintu byose, mubishatse no kurwanya ibiyobyabwenge birashoboka. Nimushyira hamwe mukabirwanya kuko turifuza umuryango uteye imbere kandi utekanye kandi ntibyagerwaho hari abagikoresha ibiyobyabwenge.”

img-20220602-wa0028.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *