Rwamagana :Ubuyobozi bw’akarere buremeza ko umuhigo wa mituweli ariwo wonyine  utaragezweho 100%

Sangiza iyi nkuru

Mu kiganiro ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwagiranye n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Nyakanga, umuyobozi w’akarere Mbonyumvunyi Radjabu yatangaje ko akarere imihigo 71 muri 72 kahize yeshejwe 100 ku ijana uretse umuhigo wa Mituweli weshejwe ku kigero cya 90.5 ku ijana

Meya Mbonyumuvunyi yatangaje ko bishimira uburyo akarere kesheje imihigo ndetse yemeza ko bifuza kongera guhiga utundi turere mu mwaka w’imihigo 2017-2018

Yagize ati: “Twakoze ibyo twagombaga gukora ku buryo imihigo twahize twayigezeho ku gipimo gishimishije kuko mu mihigo 72 twahize umuhigo wa Mutuweli niwo wonyine tutagezeho 100 ku ijana kandi nawo igipimo cyarazamutse kuko ni ubwa mbere Rwamagana igira 90.5 %.”

Meya Mbonyumuvunyi  yavuze ko gukorera hamwe ari byo byabafashije Akarere ka Rwamagana guhiga utundi turere ndetse anemeza ko afite ikizere ko bashobora kuzaza mu myanya myiza ubwo hazaba hamurikwa imihigo uturere twahize mu mwaka ushize w’Imihigo

Yagize ati: “Twe twakoze ibyo twagombaga gukora ,kandi byose twabigezeho kubera gukorera hamwe kw’inzego zose kuko twese ibyo dukora tubikora mu nyungu z’abaturage tuyobora ,kwifuza kuba abambere dushobora aba mbere, aba kabiri cyangwa aba gatatu kandi ibyo dukorera abaturage nicyo gipimo kitwereka ko duhagaze neza .”

Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru Bwiza.com yaganiriye n’abaturage batuye mu Karere ka Rwamagana bemeza ko nabo batifuza gutakaza umwanya mbere begukanye mu mwaka w’imihigo 2017-2018.

Nsabimana Ramadhan  atuye mu Murenge wa Kigabiro. Yavuze ko baharanira ko Akarere ka Rwamagana katazongera kubarirwa mu turere twa nyuma mu mihigo

Yagize ati: “Mu myaka yashize twumvaga batangaza ko akarere kacu kaje mu myanya ya nyuma ariko ubu turishimira ko ubuyobozi buriho bwegera abaturage bukatugira inama kandi ubona imyumvire y’abaturage yarahindutse kuburyo ndetse tumaze kugera ku iterambere ,ubu mu mudugudu wacu hari agakiriro dufite umuhanda mwiza cyane ,dufite amatara ku muhanda kandi twarabibonaga nk’inzozi ,twebwe nk’abaturage turishimira impinduka zabayeho mu miyoborere ku buryo bugaragara kandi turimo gufatanya n’abayobozi kandi akarere kacu ntikazongera kuza mu twa nyuma .”

Munyaneza Eugene ni umuturage wo mu Murenge wa Muhazi yemeza ko kuba abaturage bahabwa ijambo mu gutegura imihigo bizakomeza gutuma Akarere ka Rwamagana gatera imbere kubera imihigo

Yagize ati: “Ubu buri muturage aba afite agakayi k’imihigo kuburyo kamufasha kwisuzuma akamenya ibyo yagezeho ndetse akafata ingamba kubyo atarageraho nibyo byadufashije nk’abaturage ikindi uburyo abaturage bahabwa ijambo mu gutegura imihigo nabyo biradushimisha cyane kuko ntitwumva ko imihigo ari iy’abayobozi nkuko twabitekerezaga ahubwo ubu imihigo twamaze kubona ko ari twe ifitiye akamaro nibyo bituma duharanira kuyesa dufatanyije n’abayobozi.”

Mu mwaka w’imihigo ushize Akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa mbere mu turere 30 .

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *