img-20220422-wa0007.jpg

Rwamagana: Umubyeyi yasobanuye uko Interahamwe zamwiciye abana, zikamusambanya

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 20 Mata 2022, mu muhango wo kwibuka abagore n’abana bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahahoze ari muri segiteri Sovu yabarizwaga muri komini ya Rutonde, ubu ni mu murenge wa Kigabiro, humvikanye ubuhamya bw’umubyeyi Kayiraba Consesa ufite imyaka 68 Interahamwe ziciye abana, zikanamusambanya ku ngufu.

Uyu mubyeyi yagize ati: “Nari ndi kumwe n’abana banjye b’abahungu, ku itariki ya 18 bigeze nka saa munani, haje igitero banyaka ingobyi y’umwana muto nari mpetse baramunyambura bamuha mukuru aba ari we umufata, abandi bankuramo imyenda baratangira barankubita. Umuntu umuntu umwe yaravuze ati ‘Ntimubicire hano ahubwo mubajyane, mubicire mu isambu yabo.’ Ni bwo batujyanye tugeze imbere umwana wanjye wari mukuru witwa Dushime baba bamukubise ifuni mu mutwe agwa yubamye, murumuna we yari ateruye na we yitura hasi nawe baba bamukubise ifuni mu gahanga. Narabirebaga biba, bamaze kubica babashyize mu isambu yacu, noneho njyewe banyigiza hirya batangira kunsambanya.”

Uyu mubyeyi avuga ko ubwo Interahamwe zamaraga kumwicira abana no kumufata ku ngufu ku wa 18 Mata 1994, yaretse kwihisha dore ko kuva kuwa 11 Mata 1994 yageragezaga kwihisha mu bihuru no mu rugo rwa mu kase ari kumwe n’abana be babiri barimo uruhinja yonsaga. Icyo gihe kandi avuga ko umubiri we wari ufite intege nke kubera ihohoterwa yakorewe ryo kubabaza umubiri no kumufata ku ngufu nyuma y’uko bari bamaze kumwicira abana abireba.

Mu Buhamya bwe akomeza avuga ko abagore n’abana bakusanyirijwe ku mashuri abanza ya Sovu, Interahamwe zikabica zabanje kubashinyagurira zikoresheje umwuka w’urusenda zashyiraga mu muriro zacanye, zikabohereza muri ayo mashuri kandi zafunze amadirishya, zikica abagore n’abakobwa zabanje kubafata ku ngufu.

Ati: “Hano ku ishuri, umuntu witwa Mose ni we wavuze ngo abagore n’abakobwa babakusanye. Bashyiraga mu mashuri bagakinga amadirishya, bagashyira urusenda mu muriro bacanye. Babicaga babanje gusambanya abagore n’abakobwa. Habaye ibibazo mu bagore n’abakobwa kuko bamaraga kubasambanya bakabica bashinyaguriwe. Urugero ni umugore basambanyije ku ngufu, barangije bamushinga ibiti mu gitsina. Hari umugore wari utwite bamukubise ifuni uruhinja rurasohoka. Uburyo abagore bari hano bishwe mu buryo babanje kubashinyagurira.”

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko uburyo abagore n’abana biciwe ku mashuri ya Sovu babanje kubashinyagurira no kubafata ku ngufu, bigaragaza ubugome ndengakamere abakoze jenoside bari bafite.

Agira ati: “Amateka ya Sovu aragoye kuyumva nk’uko babitugaragarije, amateka ya hano afite umwihariko. Uburyo abagore, abana n’abakobwa bishwe bashinyaguriwe, uburyo bishwe biteye agahinda. Ababyeyi bamburaga ubuzima ababyeyi bagenzi babo, abana bakambura ubuzima abana bagenzi babo, nubwo hashize imyaka 28 iri shyano ryagwiririye u Rwanda biragoye kubyumva. Ubugome abakoze jenoside bayikoranye biragoye kubyumva ariko twahisemo ubumwe nk’Abanyarwanda kugira ngo ibyabaye muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ntibizongere kubaho. Muhumure ntabwo bizongera kubaho.”

Prof Bayisenge yakomeje asaba abaturage kurwanya amacakubiri n’ingengabikerezo ya jenoside, bakarwanya akarengane na ruswa. Ati: “Tugomba kwimakaza no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda nk’imwe mu nkingi ya mwamba. Twahisemo kuba umwe dushyira imbere ubunyarwanda. Turabasaba kurwanya amacakubiri n’ingengabikerezo ya jenoside, tugakomeza guharanira amahame y’imiyoborere myiza na demukarasi igihugu cyacu cyimakaje. Kwimakaza kandi umuco wo gukora cyane tukarwanya akarengane na ruswa nabyo ni ingenzi kandi tukanishakamo ibisubizo by’ibibazo dufite nk’Abanyarwanda.”

Urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Sovu ruruhukiyemo imibiri 688 yiganjemo abagore n’abana biciwe ku kigo cy’amashuri cya Sovu.
img-20220422-wa0007.jpg
img-20220422-wa0000.jpg
img-20220422-wa0004.jpg
img-20220422-wa0005.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *