Rwamagana: Umugabo n’umugore bashwaniye mu rukiko bagiye gusezerana

Sangiza iyi nkuru

Umugabo yitwa Abdoul- Kharim uri mu kigero cy’imyaka 37, wari umaranye imyaka icyenda n’umugore we, Tamari, bashwaniye mu rukiko ubwo bari bagiye gusezerana imbere y’amategeko.

Ku wa Kane tariki ya 8 Ugushyingo 2018, ubwo bombi bari bagiye gusezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Kigabiro, akarere ka Rwamagana, nibwo habaye ukutumvikana hagati yabo, umugabo yifuza gusezerana ivanguramutungo, umugore akifuza ivangamutungo.

Ubwo bari imbere y’ubuyobozi nk’abagiye gusezerana, babajijwe niba bagomba kuvangura umutungo cyangwa kuwuvanga, umugabo yafashe iya mbere avuga ko yahisemo ivanguramutungo, umugore arabyanga ahita yivumbura arasohoka.

Ibyo bikimara kuba,  umugabo wari usigaye wenyine, nawe yahise asohoka ataha  mu rugo rwe, aciye ukubiri n’umugore we.

Umwe mu bakozi bakorera ku murenge wa Kigabiro utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko batunguwe n’ibyabaye.

Yagize ati “babajijwe niba bagiye gusezerana kuvanga umutungo cyangwa kuwuvangura, umugabo yahise avuga ko basezerana ivanguramutungo, umugore yivumbuye ahita asohoka ajya mu modoka ya musaza we, umugabo nawe ajya mu modoka yamuzanye, bose barataha, gusa byadutunguye kuko ni ubwa mbere twabibonye mu murenge wa Kigabiro”.

Abdoul- Kharim na Tamari bari bamaranye imyaka icyenda babana mu buryo butemewe n’amategeko, bari batuye mu mudugudu wa Kabuye, akagari ka Cyanya, umurenge wa Kigabiro, akarere Rwamagana.

Amakuru Bwiza.com ikesha  abaturanyi ba Abadoul-Karim yemeza ko we na Tamari bafitanye abana batatu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa kigabiro, Muhamya Amani yatangarijwe Bwiza.com ko iyo nkuru ari impamo ariko akagira byinshi aza kuyivugaho avuye mu nama yavugaga ko barimo mu rwego rw’akarere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *