Rwamagana: Umugabo yamennye urwagwa kuri gitifu umugore we arafungwa

Sangiza iyi nkuru

Umugabo yamennye inzoga ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana agahita atoroka, nyuma hafatwa umugore we aba ari we ufungwa.

Ku wa 24 Kamena 2021, ni bwo Gitifu Habineza Jean Claude, yamenweho indobo y’urwangwa ari mu kazi.

KT itangaza ko nyiri urugo yahise atoroka umugore aba ari we ufatwa akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gishari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Theogene, avuga ko ku wa 25 Kamena 2021, uwo mugabo yagarutse yishyikiriza ubuyobozi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB Musha.

Gitifu ati “Bakimara guhohotera gitifu, umugabo yahungiye mu Karere ka Gatsibo anyuze muri Muhazi ariko ku itariki 25 Kamena 2021 nimugoroba yahise agaruka, yishyikiriza ubuyobozi ubu arafunze ndetse n’umugore we ni uko”.

Haribazwa impamvu uyu mugore na we afunzwe, niba yaba afungiwe gukora uruogomo cyangwa kuba yaracuruje akabari bitemewe ndetse n’uko abana babayeho muri ibi bihe ababyeyi bafunzwe bose. Icyaha ntikikiri gatozi?

Uwo muryango ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta gihanwa n’ingingo ya 234 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Umuntu wese ukubita cyangwa ugirira urugomo urwo ari rwo rwose umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ugize Guverinoma, ushinzwe Umutekano wa Leta cyangwa undi muyobozi, mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka (5).

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *