Rwamagana: Umugabo yihakanye Frw asaga ibihumbi 80 yafashwe agiye kubitsa

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Habirora Anaclet w’imyaka 30, yfatanwe Amafaranga y’u Rwanda 82,000 by’amahimbano ubwo yari agiye kuyabitsa ku mu-agent mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Muhazi, Akagari ka Nyarusange, Umudugudu wa Pulaje.

Umuvugzi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu Habirora yafashwe ubwo yari agiye kubitsa aya mafaranga ku mukozi wa Mobile Money, witwa Mukayisire Jacqueline, yitegereje ayo mafaranga abona atameze neza, nibwo yahise ahamagara Polisi ngo imufashe kureba niba atari amahimbano.

Yagize ati: “Ahagana saa moya z’ijoro uyu Habirora yaje aho Mukayisire akorera amusaba kumubikira amafaranga ibihumbi 82 agizwe n’inoti za 2000 gusa, kuri konte ye ya Mobile Money. Yari yafashe inoti ya 2000 nzima ayishyira hejuru. Mukayisire yitegereje amafaranga amuhaye abona adasanzwe, nibwo yahamagaye Polisi ngo isuzume ko atari amahimbano. Polisi yahise igera aho byabereye isanga koko ayo mafaranga ari amahimbano yahise afatwa arafungwa.”

Habirora akimara gufatwa yatangaje ko ayo mafaranga atari aye ahubwo ari ay’uwo yakoreraga n’ubwo atifuje gutangaza amazina ye.

SP Twizeyimana yasabye abaturage kujya bashishoza ku mafaranga bahabwa hagamijwe kwirinda kuba bahabwa amafaranga y’amahimbano.

Habirora wafashwe yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rukorera kuri Sitasiyo ya Kigabiro ngo hakurikizwe amategeko, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

2 Responses

  1. Rwamagana: Umugabo yihakanye Frw asaga ibihumbi 80 yafashwe agiye kubitsa
    Ariko ntimukagire abantu injiji. Ubu yayamuhaye,ntiyayabika,undi ahama ahagaze aho,umu agent ajya hirya guhamagara Polisi, iva iyo yari iri,igera plage, undi agitegereje? Cg ni za cases zitagira ba nyirazo! Anyway, simbizi ariko sinanabyumva njye

  2. Rwamagana: Umugabo yihakanye Frw asaga ibihumbi 80 yafashwe agiye kubitsa
    Ariko ntimukagire abantu injiji. Ubu yayamuhaye,ntiyayabika,undi ahama ahagaze aho,umu agent ajya hirya guhamagara Polisi, iva iyo yari iri,igera plage, undi agitegereje? Cg ni za cases zitagira ba nyirazo! Anyway, simbizi ariko sinanabyumva njye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *