Rwamagana: Umusaza aratabariza umuryango we wenda kugwirwa n’inzu

Sangiza iyi nkuru

Umusaza witwa Ntigurirwa Yohani utuye mu mudugudu wa Gisanza, Akagari ka Mwulire, mu murenge wa Mwulire, akarere ka Rwamagana, aratabariza umuryango we kubera inzu ye abona yenda kubagwira.

Ntigurirwa Yohani ni umwe mu Banyarwanda bahungutse muri Tanzaniya, ageze mu Rwanda yasubiye aho akomoka mu murenge wa Mwulire ahabwa ikibanza kingana na metero  21 kuri 26, abayeho mu bukene, ku buryo anabarizwa mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe.

Abaturage bamuhaye umuganda bamwubakira inzu ifite ibyumba bitatu ariko yubatse nabi ku buryo yahise yangirika.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ntigurirwa afite abana batatu ndetse n’umugore babana muri iyo nzu yaguye urukuta rumwe ariko izindi nkuta eshatu nazo ziri ku manegeka.

Aganira na Bwiza.com, Ntigurirwa yavuze ko asanga yaratereranywe n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Gisanza ashinja gusaba ubufasha ngo inzu ye isanwe ntibugire icyo bubikoraho.

Yagira ati “mpora mfite ubwoba ko iyi inzu yatugwira kuko uko yarangiritse cyane kandi nabimenyesheje umuyobozi w’umudugudu ariko ntibwagira icyo bubikoraho kandi njyewe nta bushobozi na buke mfite bwo kwiyubakira inzu, uretse inka nahawe muri Girinka n’amafaranga bampa yo kumfasha kuko nta murima ngira wo guhinga, nta kindi ncungiraho, udufaranga bampa nitwo tudutunga”.

Ntigurirwa yakomeje asaba ubuyobozi  kumufasha kugira ngo inzu itazamugwira n’umuryango we. Ati “iyo imvura iguye turiruka tukajya kugama mu baturanyi ariko imvura iguye mu ijoro yatugwira bitewe n’uko yenda kugwa, njye wenda ndashaje nubwo napfa ariko abana banjye nibo bambabaje kuko izasenyuka itwice  twese”.

Umwe mu baturanyi ba Ntigurirwa utashatse ko amazina ye atangazwa, asanga ubuyobozi burangarana uwo muryango kandi bigaragara ko inzu ishobora kubagwira.

Yagize ati “uyu musaza ibye birababaje kubera ko ubona nta bushake abayobozi b’umudugudu bafite bwo kumwubakira, twagerageje kubigeza ku buyobozi mu nteko y’abaturage ariko nyuma twumva umuyobozi w’umudugudu avuga ngo nta biti afite byo kumwubakira kandi twarashaka kumuha umuganda kugira ngo nawe abone aho aba hari umutekano nk’abandi”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana burahumuriza Ntigurirwa, bukemeza ko niba ari mu bagomba gufashwa bizakorwa ndetse ko bugiye gukurikirana ikibazo cye.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imiberereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana, Mutoni  Jeanne, agira ati “Niba ari mu bagomba gufashwa tuzamufasha nkuko dusanzwe dufasha abatishoboye, tugomba kubanza kumusura tukareba imiterere y’ikibazo afite n’ubufasha akeneye, dusanze ari ku rutonde rw’abagomba gufashwa twamufasha”.

Akomeza avuga ko icyihutirwa muri byose ari ukuzabanza kumushakira aho aba acumbikiwe mu gihe hazaba hashakwa uko yafashwa.

vie
Ntigurirwa Yohani utabariza umuryango we
uruku
Aho urukuta rwaguye bakinzeho igitambaro

 

Ngabonziza Justin/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *