Rwamagana:Urubyiruko rwishimiye kwizihiza umuganura ku rwego rw’umudugudu

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Rwamagana urubyiruko rwishimiye uburyo abatuarage bizihije  bizihije  umunsi mukuru w’umuganura ku rwego rw’umudugudu  ndetse bagasobanurirwa akamaro k’umuganura bagaragaza ko basobanukiwe n’uburyo hakorwaga umuganura kera Urubyiruko rwishimiye kubona uburyo umuganura ukorwa ndetse banagaragaza ko basobanukiwe akamaro ko kwizihiza umuganura.

Uwineza Diane ni umwe mu rubyiruko wavuze ko yumvaga bavuga umuganura ntasobanukirwe akamaro kawo ariko ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza umunsi w’umuganura mu Mudugudu wa Bigabiro, mu Kagari ka Cyanya yishimiye uburyo bizihije umuganura.

IMG 20140108 0229451

 Yagize ati: “ Nishimiye uburyo umunsi w’umuganura twawijihije kandi abantu bakuru badufashije gusobanjukirwa akamaro k’umuganuro kuburyo twari dufite amatsiko yo kumenya uko umuganura uko ukorwa ndetse bamwe tutazi n’akamaro k’umuganura ,badusobanuriye impamvu kera bizihizaga umuganura kuburyo twasangiye impengeri n’umutsima w’amasaka biratunezaza ,bidusigiye isomo rikomeye kuburyo twakuyemo isomo ryo kuba umwe nkuko abakera bafatanyaga kandi bagasangira ibyo bijeje kandi byanatwigishije gukorera ku mihigo .”

Hagenimana Emmanuel ni umusore umuturage utuye mu kagari ka Cyanya  nawe yishimiye kwizihiza umuganura yavuze byatumye asobanukirwa neza impamvu umuganura wizihizwaga.

Yagize ati: “Ntabwo nari nsobanukiwe neza uburyo umuganura ukorwa kuko bajyaga bavuga ko hari igikorwa cyo kwizihiza umuganura ariko nkumva bireba abantu bakuze ariko uyu munsi hari byinshi nasobanukiwe bitewe nuko abantu bakuze batubwira uko kera byakorwa ,nawe wabibonye ko twasangiye umutsima ndetse n’impengeri abenshi nubwambere twari tubibonye kandi byadushimishije ariko twabyishimiye kuko batweretse ko abanyarwanda bakundanaga kere bakafashanya bafite ubumwe kandi natwe tugomba kubigira kuko tugomba guharanira nk’urubyiruko kongera kubaka ubumwe dushingiye k’umuco
.”

IMG 20140108 0317481

Mu butumwa biganiro byatangiwe muri ibyo birori byibanze ku buryo umuganura wakorwa ndetse bigafasha abanyarwanda gufashanya no  kugira ubumwe

Kabagwira Cecile ni umukecuru utuye mu Mudugudu wa Bigabiro yavuze ko umuganura ari umuco warangaga abanyarwanda kandi ari ikimenyetso cyo gushyira hamwe.

 Yagize ati: “ Umuganura ni umuco wacu abanyarwanda kuva kera ,kandi abato mugomba kumenya uko wakorwaga,nko muryango nta mwana washoboraga kuganura ku musaruro yejeje atabanje kuganuza ababyeyi ,umuganura wateraga ababyeyi ineza kuko byabaga byiza kubona abana baganuza ababyeyi ku musaruro bejeje,abato namwe mukwiye gukuriza uwo muco warangaga abanyarwanda kera turashimira Leta yacu yagaruye umuganura wa kera kuko hari byinshi uvuze haba kubakuze n’abana bato mwese mugomba gushyira mu ngiro umuganura nkuko kera byakorwa kandi mukagira ubufatanye nkuko abakera bahuriraga mu bikorwa byiza bagafatanya mu mirimo itandukanye ari nabyo byavuyemo ubudehe ,nasaba ababyeyi kujya mufasha abana gusobanukirwa akamaro k’umuganura kuko bishimangira ubumwe bwacu  abanyarwanda .”

IMG 20140108 0305451

 Ubuyobozi bw’akagari ka Cyanya burishimira uruhare urubyiruko rugira    mu  gufasha abaturage   bahuye n’ibibazo nkuko   Butare Gilbert umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyanya yabitangaje.

Yagize ati: “ Ku munsi nk’uyu w’umuganura turishimira uburyo abaturage bacu bagira mu kwesa imihigo kuko nkuko mwabibonye abaturage ubwabo basinya imihigo ndetse umudugudu ugahiga ushingiye ku byifuzo by’abaturage ,natwe tugahiga tushingiye kubyo abaturage bifuza gukorerwa,kandi byadufashije kwesa imihigo yose twari twahize kandi urubyiruko turarushimira by’umwariko kuko bagira uruhare mu bikorwa byinshi ndetse no gutegura umuganura bahawe umwanya ku buryo bagize uruhare rukomeye mu gutegura umuganura banatanga ibitekerezo kandi tuzakomeza gutegura ibikorwa bibahuza n’abantu bakuru baganire nabo kuko mu biganiro bibahuza bungukiramo byinshi .”  

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana burasaba urubyiruko gukunda umurimo kandi bagakorera hamwe kugirango bibafashe kugera ku iterambere rirambye. 

Umuyobozi w’akarere, Mbonyumuvunyi Radjabu yagize ati: “ Kwizihiza umuganura ni ukugaruka ku isoko yacu abanyarwanda kuko ni umuco wa kera waciwe n’abakoroni ari mu bushishozi bwa Nyakubahwa perezida wa Repubulika yaratumye twongera kwizihiza umuganura ,ku rubyiruko rero nababwira ko bagomba gukora kuko ntiwaganura utakoze niyo mpamvu bagomba gukora kandi ku munsi w’umuganura abantu barahura bagasabana bigomba kubafasha kumva ko bagomba gukora kandi bagakorera hamwe kugirango babone umusaruro uzabafasha kugera ku iterambere rirambye niba kera abantu baratungaga n’ubuhinzi n’ubworozi muri iki gihe abaturage bakora imirimo myinshi ku munsi w’umuganura ni umwanya wo kwishimira ibyo byose byagezweho no gufata ingamba zo gukomeza gukora neza bishingiye ku guhiga no guhigura ibyo abaturage baba baragezeho .”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *