Urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana rwibumbiye mu muryango ‘Youth Volunteers’ rwatangiye ibikorwa by’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’abakorerabushake rutunganya ahazabera amatora y’Abadepite. Igikorwa cyabereye kuri site ya Lycee Islamique, mu kagari ka Cyanya, umurenge wa Kigabiro, ku wa Gatandatu tariki ya 1 Nzeri 2018.
Uru rubyiruko rwemeza ko rushimishijwe no gutangira ukwezi kw’ibikorwa by’abakorerabusha batunganya ibyumba bizaberamo amatora ndetse bagashimishwa no kugira uruhare mu gutegura imigendekere y’amatora.
Ntaganira Eugene waturutse mu murenge wa Mwulire yemeza ko kugira uruhare mu gutegura ahazabera amatora bizafasha abaturage gutorera ahantu heza hari isuku.
Yagize ati “twishimiye kugira uruhare mu gutegura ahazabera amatora ku buryo abaturage bazatorera ahantu hasa neza kandi hasukuye, umuturage wese azatora atuje, twe nk’urubyiruko rwa Youth Volunteers twiyemeje kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije guhindura imibereho y’abaturage kuko dufite inshingano zo gukoresha imbaraga zacu mu kubaka igihugu cyacu”.
Nyiramana Alphonsine ni umwe rubyiruko rugize Youth Volunteers, yishimira kuba urubyiruko rw’u Rwanda rugira uruhare mu gukora ibikorwa byiza, ngo mu gihe urwo mu bindi bihugu mu bihe by’amatora rugaragara mu mvururu no guteza umutekano muke.
Aragira ati “twebwe urubyiruko rwo mu Rwanda turashaka ko urubyiruko rwo mu bindi bihugu rwatureberaho mu gukora ibyiza no kubaka igihugu aho kugisenya, twebwe turifuza ko amahanga atwigiraho gukora ibyiza, urubyiruko dushyize hamwe kandi dushaka kubaka igihugu cyacu kirimo amahoro n’umutekano kandi turashimira abayobozi b’akarere kacu nabo baduha urugero rwiza”.
Ushinzwe ibikorwa by’abakorerabushake mu muryango wa Youth Volunteers ku rwego rw’igihugu, Ndagijimana Jean Claude yabwiye Bwiza.com ko gukora umuganda ari igikorwa cyateguwe mu rwego rwo gushyigikira imigendekere myiza y’amatora ndetse no gutangira ukwezi kwahariwe ibikorwa by’abakorerabushake.
Yagize ati “uyu munsi twaje kwifatanya n’urubyiruko rw’abakorerabushake ba Rwamagana, ibikorwa twabiteguye mu rwego rwo gushyigikira ko amatora yazagenda neza kandi iterambere ryose ryagezweho kubera ko abanyarwanda batoye neza mu myaka yashize , ni muri urwo rwego twifuje ko ukwezi kw’ibikorwa by’abakorerabushake twagutangira dufatanya n’abandi dutegura neza ahazabera amatora .
Ndagijimana Jean Claude yakomeje avuga ko mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’abakorerabushake hazakorwamo ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abaturage kugira imibereho myiza.
Ibikorwa by’abakorerabushake byateguwe na Youth volunteers bizasozwa tariki ya 1 Ukwakira 2018, bizakorwa n’abakorerabushake biyemeje kurwanya ibyaha no kubikumira babinyujije mu bukangurambaga no guhanahana amakuru.


