Ambasaderi Rwamucyo Eugène wigegeze guhagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye, ni we wagizwe intumwa ihoraho y’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye.
Amb. Rwamucyo yigeze guhagararira u Rwanda mu bihugu nk’u Bwongereza, Ireland, u Buhinde, Sri Lanka na Bangladesh.
Rwamucyo kandi yari asanzwe ahagarariye u Rwanda mu bihugu by’u Buyapani, Malaysia, Philippines na Thailand.
Mbere yo kuba Ambasaderi yakoze indi mirimo itandukanye, irimo kuba umujyanama ku ntego z’ikinyagihumbi mu kigenga cy’umuryango w’Abibumbye gushinzwe iterambere.
Mbere y’aho yari yarabanje kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenanigambi ku iterambere ry’ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023, ni yo yemeje Rwamucyo nka Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Loni.
Ni inshingano yasimbuyeho Amb. Gatete Claver uheruka guhabwa izindi nshingano, dore ko mu minsi ishize yagizwe Umuyobozi wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika.
Ni inshingano yahawe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Gutteres, akaba yarazisimbuyeho Vera Songwe ukomoka muri Caméroun.
Mu bandi bahawe inshingano nshya harimo Consolée Kamarampaka wagizwe Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Ni inshingano yasimbuyeho Isabelle Kalingabo wagizwe umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.


