Mu ijambo ry’uwari perezida w’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, Donatila Mukabalisa, ryo ku wa 09 Kanama 2018, hagaragayemo kwishimira ko inteko yesheje umuhigo yari yarihaye. Nyamara bamwe mu baturage basanga hari bimwe bitakozwe kandi byari bifitiye akamaro igihugu gishaka gutera imbere.
Ubwo yafataga ijambo mu muhango wo gusesa umutwe w’abadepite wo mu nteko ishinga amategeko ku wa 09 Kanama 2018, Hon Donatila Mukabalisa yumvikanye yishimira ko uyu mutwe washoboye gutora amategeko asaga 300 wari warihaye ndetse ko agera kuri 270 yamaze gusohoka mu igazeti ya Leta. Ati “aha twakwishimira ko ibyo twari twiyemeje twabigezeho”.
Ku byerekeye imirimo yindi uyu mutwe wakoze kuva warahira ku wa 4 Ukwakira 2013, Donatille Mukabalisa yabwiye Umukuru w’igihugu ko bageze kuri byinshi birimo gusura abaturage hirya no hino mu gihugu, kwakira ibibazo byabo kandi hafi ya byose bigakemurwa.
Mukabalisa ati “Umutwe w’Abadepite wakiriye ibibazo by’abaturage bigera kuri 353 byoherezwa muri komisiyo ibifite mu nshingano irabisuzuma, Inteko Rusange ibifataho imyanzuro yashyikirijwe inzego bireba kugira ngo bikemuke. Turishimira ko ibyo bibazo 353 byose uko byari 350 byasuzumwe bigafatirwa imyanzuro”.
Ese kuki banyurwa twe twabatumye tutanyuzwe, Ingabire Marie Immaculee
Ku rundi ruhande ariko hari abatanyuzwe n’uko kwishima kuko hari ibyo babona inteko, umutwe w’abadepite utashoboye gutunganya kandi byari biri mu nshingano zayo.
Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (transparency international) ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculee, asanga abagize inteko mbere yo kwemeza ko banyuzwe bakagombye kubanza kubaza rubanda yabatumye niba yanyuzwe.
Ati, “ kuba inteko itumira abantu bagaragayeho gucunga nabi ibya rubanda ariko akaba nta n’umwe wigeze yumvikana ko yabihaniwe uretse kubibarizwa mu nteko gusa, bagatora bavuga ngo baranyuzwe. Banyurwa bate kandi twe twabatumye tutanyuzwe?”
Naho Kalisa Ignace wo mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, ati “nubwo bavuga ko batoye amategeko angana kuriya ariko ntibashoboye gukoma mu nkokora abamunga umutungo w’igihugu kandi byari bikenewe ku gihugu cyacu gishaka gutera imbere vuba”.
Kalisa asanga Hon Mukabalisa yari akwiye no kugaragaza bimwe mu byabananiye birimo n’icyo. Ikindi avuga ni ikibazo umuturage yagejeje ku ntumwa za rubanda ubwo zabasuraga bagahurira muri TTC Muhanga ariko kugeza na n’ubu uwo mutarage akaba atarabona igisubizo gikwiye. Ati “bagihaye umurongo ariko ntibirajya mu bikorwa, kuko nta gukurikarana kwabaye”.
Kuri Benihirwe Mariya wikorera ku giti cye mu murenge wa Nyarugenge, umujyi wa Kigali ngo ntiyumva ukuntu abadepite bavuga ko banyuzwe n’umusaruro bagezeho kandi ababatumye bo batanyuzwe.
Ati “nta gihe Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe gukurikirana imari n’Umutungo bya Leta (PAC) itagiye itumira abantu batandukanye bakekwaho gucunga nabi umutungo wa leta, ngabo REB, RAB, WASAC, RSSB, NUR,RBC, mu turere n’ahandi. Ngabo abagize uruhare mu migendekere mibi y’imishinga itandukanye nka za Rukarara na Gishoma! Ariko se byatanze iki?”
Ikindi Benihirwe agaragaza ni uburyo ngo hari za raporo zimwe na zimwe abapedepite bemeza kandi batabanje kubaza abaturage babatumye. Ati “bajye batubaza twe tuba turi aho imishinga ikorerwa, mbega nk’uko babigenje tujya kuvugura itegeko nshinga.” Akaba yizeye ko abagiye gutorwa batazakomeza gukorera muri uwo murongo.
Ubwo abayobozi bakuru b’igihugu baheruka mu mwiherero wo kuva ku itariki ya 26 Gashyantare kugeza ku ya 01 Werurwe 2018, mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro, umukuru w’igihugu yumvikanye abaza ikibazo nk’iki. Mu kumusibiza, Perezida wa Sena, Hon Bernard Makuza, yavuze ko babanje gukora bimwe ko n’ibindi bazabigeraho. Perezida Paul Kagame ati “yego murakora mugahamagara abantu ariko nta “cassuality” ndabona”. Aha akaba yarashakaga kugaragaza ko babona abanyamakosa ariko ntihagire uyahanirwa cyangwa ngo akurweho icyizere.
Kuri iki kibazo cyakomeje kuba agatererazamba, bamwe mu badepite bagiye bavuga ko bagaragaza ibintu uko biteye, bagatanga umurongo byakemurirwamo, akenshi biba biganisha mu nkiko. Bati “turakora ariko ntidusimbura inkiko.”
Ku wa 09 Mutarama 2017, uwari Umuvunyi mukuru, Aloysie Cyanzayire yatangarije Abadepite ko inkiko zo mu Rwanda zorohera bamwe mu bayobozi n’abakozi ba leta bafatirwa mu cyaha cya ruswa rimwe na rimwe ibyo baba bashinjwa bigateshwa gaciro, abo bahimbwa “Ibifi binini” bakarekurwa kandi hari ibimenyetso bigaragaza ko ibyo bashinjwa ari ukuri.
Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com


