Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no gutsinda intambara kwa FPR Inkotanyi yari imazemo imyaka ine, hashyizweho Guverinoma n’inteko by’inzibacyuho. Abagiriwe icyizere cyo kuba muri izo nzego zombie ni abari mu mashyaka atarijanditse muri Jenoside, abakomoka mu muryango FPR Inkotanyi, ndetse n’abari bahagarariye ingabo. Bwiza.com iragaruka ku babaye abadepite kuva icyo gihe bakaba bagifite intebe mu nteko kugeza ubu, barimo Nkuzi Juvenal wayiyoboye bwa mbere na Mukabalisa Donatilla uyiyobora ubu.
Izibacyuho itangira tariki ya 19 Nyakanga 1994 ikageza mu 2003, nyuma y’itora ry’itegeko nshinga rishya. Nyuma y’inzibacyuho, abasirikare ntibongeye guhagararirwa mu nteko, ahubwo hongerewemo 30% bahagarariye abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umwe uhagarariye abafite ubumuga. Nyuma y’iki cyegeranyo, tuzabagezaho abandi badepite benshi bari mu nteko kuva mu 2003 itegeko nshinga rimaze gutorwa.

1. NKUSI Juvénal : Uyu ni Perezida wa PAC, ya Komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana iby’umutungo wa Leta, imwe ihamagara abacunze nabi ibya rubanda bagakanja amanwa. Akomoka mu ishyaka PSD, yavutse mu 1955, avukira mu karere ka Ngoma I Burasirazuba. Afite impamyabumenyi mu by’Ubumenyi bw’isi (Bachelor’s Degree in Geography).
Yabaye umudepite kuva 1994 mu nteko y’inzibacyuho ayibera n’umuyobozi, mbere y’uko asimburwa na Sebarenzi Joseph, umunya Kibuye wavaga muri PL ubu ubarizwa muri Amerika.
Nkusi Juvenal yayoboye Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi, ni umwe mu bagize Biro Politiki y’ishyaka rye PSD.
Mbere ya 1994, Nkusi yakoze imirimo ijyanye n’imiturire, anayobora umushinga ARAMET wari ushinzwe imyubakire.

2. RUCIBIGANGO J.Baptiste : Uyu akomoka mu ishyaka PSR anabereye umuyobozi. Azwi cyane nk’umunyamakuru wagize uruhare rukomeye mu itangizwa ry’ikinyamakuru cya Leta cyandikaga mu gifaransa La releve, yaje La Nouvelle Releve, ubu kikaba kimaze imyaka mike kizimiye.
Rucibigango benshi bitaga ‘RUCI’ mu kazi, yavukiye mu karere ka Nyaruguru mu 1953, akaba yarize uburezi muri kaminuza, aba n’umwarimu mu mashuri yisumbuye igihe kinini mu gihugu cy’u Burundi yari yarahungiyemo.Yabaye umudepite kuva mu nteko y’inzibacyuho kugeza ubu.

3. KALISA Evariste : Akomoka mu ishyaka riharanira ukishyira ukizana kwa buri muntu PL. Yavutse mu 1955, mu karere ka Rulindo intara y’amajyaruguru. Yize imicungire (Bachelors Degree in Management), ubu ni umudepite kuva mu 1999, ayoboye Komisiyo ishinzwe ubumwe n’ubwiyunge. Yigeze kandi kuba Visi Perezida w’inteko, umutwe w’abadepite, hagati y’umwaka wa 2011 na 2013. Mu mirimo yakoze mbere, yabaye umukozi mukuru muri ELECTROGAZ imyaka isaga 19.

- MUKAYUHI RWAKA Constance : Uyu mugore akomoka muri RPF — Inkontanyi. Yavutse mu 1946, mu karere ka Gasabo. Yize ubukungu n’ubucuruzi (
Bachelor’s Degree in Economic and Commercial Sciences). Yinjiye mu nteko kuva mu 1999 kugeza ubu ntayegayezwa, ayobora Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari n’umutungu bwite wa Leta. Yanayoboye APNAC/Rwanda, ihuriro ry’abadepite nyafurika barwanya ruswa.

- MUKAMURANGWA SEBERA Henriette : Arishyira akizana ku ijambo nk’uko ishyaka PL akomokamo ribivuga. Akunze kugaragara nk’umuntu utemera kubindikiranywa, cyangwa ngo arenze uruho rw’amazi ku bintu bidasobanuwe neza.
Benshi bamwibuka ubwo abadepite bavugaga ku kibazo cy’inzu REB ikodesha miliyoni 16 mu kwezi, inzu iri I Gahanga kandi ibitse utuntu duke tudafata aharenga 10% byayo. Depite Mukamurangwa akabaza nyirayo agira ati, “iyo nzu ni iyande, nyirayo ninde ko wasanga ….”. Byarangiye adahawe igisubizo yifuzaga, nawe abihimisha kudatora iyo raporo. Gusa ntituramenya niba kugeza ubu yaramenye nyirayo.
Uyu mudepite rero utaripfana, yavutse mu 1960 (I Butare), amakuru ari ku rubuga rw’inteko amugaragaza nk’uwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Yize ibijyanye n’ubucuruzi, yayoboye SORIMEX ishami rya Butare, aza kuba mu nteko y’inzibacyuho na n’ubu akaba akiri umudepite.

- MUKABALISA Donatille , uyobora inteko kugeza ubu. Akomoka mu ishyaka rya PL, yavukiye mu karere ka Bugesera mu 1960, akaba yarize amategeko.
Yinjiye mu nteko y’inzibacyuho kuva muri Nyakanga 2000.
Mu bindi yakoreye ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere PNUD, nk’umunyamabanga wihariye w’uwari arikuriye mu Rwanda.

- MUKAMA Abbas , ubu ni Visi Perezida w’inteko. Akomoka muri PDI (Parti Democratique Islamique) ryaje kwitwa Parti Democratique Ideal. Ndlr : Abazi indimi bihangane . Yavukiye mu karere ka Rusizi mu 1962, akaba afite impamyabushobozi rusange ihanitse y’amashuri yisumbuye mu icungamutungo (Advanced General Certificate of Secondary Education, in accounting A2).
Yabaye umudepite kuva mu 2000 kugeza ubu. Mu bindi yabaye umucungamutungo w’icyahoze ari OPROVIA na Hotel Méridien Izuba yahoze ku Gisenyi (Rubavu).

- MWIZA Espérance ukomoka muri FPR — Inkontanyi. Yavutse mu 1960 mu karere ka Rusizi. Yize amategeko, akaba yarinjiye mu nteko mu 2001. Mu yindi mirimo yakoze, Mwiza yakunze kugaragara mu miryango n’inzego ziharanira uburenganzira bw’umugore.
Mu Rwanda nta tegeko rigena manda ntarengwa z’umudepite nk’uko bimeze ku yindi myanya itorerwa harimo n’abasenateri. Kumara igihe mu nteko bisobanuye byinshi ku mudepite ubwe, ku ishyaka akomokamo ndetse no ku baturage bamutoye ngo ababere intumwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Karegeya Jean Baptiste


