Rwanda/Burundi : Umwuka mubi ugiye gutuma abaperezida ba EAC bahurira i Dar Es Salaam

Sangiza iyi nkuru

Abaperezida b’ ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’ u Burasizuba (EAC) bazahurira mu nama idasanzwe izabera i Dar Es Salaam muri Tanzania ku italiki ya 8 Nzeli 2016.
Iyi nama idasanzwe ibaye mu gihe umwuka mubi ukomeje gufata intera ndende hagati y’ ibihugu by’ u Rwanda n’ u Burundi, ibyo bikaba byatuma habaho gukozanyaho ku mpande zombi.
Byarushijeho kumera nabi kuva mu ntangiriro za Kanama 2016, ubwo Leta y’ u Burundi yafataga icyemezo cyo kutemera ko hagira ibicuruzwa byiganjemo imbuto kwambuka bigana mu Rwanda.
Uko bimeze kose, iki cyemezo kinyuranye ndetse kinavuguruza amahameshingiro y’ ubuhahirane hagati y’ ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’ u Burasirazuba.
Umubano w’ u Rwanda n’ u Burundi umaze umwaka 1 ujemo agatotsi kuko Perezida Pierre Nkurunziza ashinja u Rwanda gushyigikira abanyapolitiki ndetse n’ abasirikare barwanyije manda ye ya 3.
Kuri ibyo birego bya Leta y’ u Burundi, u Rwanda rwakomeje ruvuga ko nta ruhare na rumwe rufite mu bibazo bya politiki bikomeje koreka Abarundi ahubwo rusaba ko icyo gihugu cyakwishakira igisubizo.
Si ibyo gusa , kuko u Rwanda narwo rushimangira ko Leta y’ u Burundi icumbikiye abarwanyi b’ umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe basize bakoze jenoside mu Rwanda mu mwaka w’i 1994.
Usibye u Rwanda n’ u Burundi, Uyu Muryango w’ Ibihugu bya Afurika y’ u Burasirazuba(EAC ) ugizwe kandi na Kenya, Ouganda, Tanzanie ndetse na Sudani y’ Amajyepfo.
Iyi nama kandi ishobora kuzavuga no ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara muri Sudan y’Amajyepfo, hagati y’uruhande rushyigikiye Perezida Salva Kiir n’urwa Machar.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi SAIDO/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *