Rwanda Day 2016 izabera i San Francisco muri USA

Sangiza iyi nkuru

Rwanda Day 2016 izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa San Francisco, ku italiki 24/9/2016 ni muri urwo rwego Urugaga rw’ Abikorera rwatangiye guhamagara abashaka kuzitabira uwo munsi ngo bajye kwiyandikisha kuva kuri uyu wa 18 Kanama 2016.

Rwanda Day 2015 yabereye mu Buholandi

14011846_1250349538310463_140030388_n

Mu butumwa Perezida Kagame yahaye Abanyarwanda bagiye baturuka imihanda yose icyo gihe yabasabye kugira amahitamo mazima, baharanira icyateza imbere yabo anashishikariza abatuye mu mahanga kuza mu gihugu cyababyaye bagatanga umusanzu mu iterambere.

14012208_1250349961643754_78053833_n

Yanabibukije ko bakwiye kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyatuma bihakana u Rwanda nk’ igihugu cyababyaye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu mpanuro Perezida Kagame yahereyeho, yibukije Abanyarwanda ko ikigamijwe ari uguhuza imbaraga mu kubaka igihugu. Ati ‘Ikigamijwe ni ugushyira imbaraga zose hamwe, umusanzu wa buri Munyarwanda mu kubaka igihugu cyacu ni uguhindura amateka y’igihugu cyacu kigatera imbere uko tucyifuza. Izo mbaraga zirakenewe …”

14055720_1250350121643738_660682841_n

Perezida Kagame yasobanuye ko nta Munyarwanda ukwiye kubaho ubuzima abeshejweho n’abandi. Yibukije ko ’kubeshwaho n’abandi bitavunanye, ariko bivunana ku bundi buryo kuko ntabwo ubaho uko ushaka.”

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Zamubandi Saido/Bwiz.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *