Mu gihe amahanga yose akomeje kwibaza uzategeka Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati y’ umudemokrate Hillary Clinton n’ umurepubukikani Donald Trump, Perezida wa Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yemeza ko Abanyamerika baramutse batoye Trump bishobora kuzagira impinduka ikomeye kuri politiki y’ Isi.
Mu gihe mu Rwanda hategurwaga Kamarampaka ku ihindurwa ry’ Itegekonshinga ,Perezida wa Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yari yatangarije RFI ko ishyaka ahagarariye rishyigikiye igitekerezo cyo kwigizayo abanyagitugu(dictators) nka Robert Mugabe n’ abandi basangiye nawe inyurabwenge rya politiki.

Donald Trump yiyemeje kuzakemura ikibazo cy’ ingutu cy’ impunzi
Dr. Habineza yashimangiye iki gitekerezo mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Gicurasi 2016, ubwo yavugaga ko ifirimbi ya nyuma izavuzwa n’ abaturage b’ icyo gihugu ubwo bazaba bihitiramo umuyobozi ubakwiriye kandi bifuza mu gihe ku Isi harimo kuba impinduramatwara zikomeye.
Akoresheje urubuga rwe nkoranyambaga rwa Facebook, Dr F Habineza yagize ati:” Donald Trump rwose ni umugabo, yavuze ibintu bizima cyane kandi turabishigikiye, ahubwo na Union European ( EU) hamwe na Nation Unis ( UN) bagombye kunga muri icyo gitekerezo, ibyo nibyo byazana amahoro arambye muri Africa ndetse no ku isi yose. Kandi byafasha gukemura ikibazo cy’ ingutu cy’ impunzi zihora zijya ku mugabane w’Iburayi n’ ahandi ku ‘Isi zibaza ko zigiye kubaho neza”.
Abajijwe niba yifuza ko Donald Trump aramutse atorewe kuyobora Amerika yakoresha imbaraga za gisirikare mu gukuraho abaperezida b’ abanyagitugu by’ umwihariko b’ Abanyafurika bakomeje gutekinika Itegekonshinga kugira ngo bategeke kugeza bapfuye, Dr. HABINEZA yakomeje agira ati:” Dushyigikiye ko Trump yakoresha inzira y’ amahoro na demokorasi byananirana hakitabazwa ibihano nka embargo n’ ibindi”.
Ishyaka “Democratic Green Party of Rwanda” niryo shyaka rya politiki ryonyine ryemerewe gukorera mu Rwanda ryagerageje gukora ubukangurambaga bwo gutora OYA mu ihindurwa ry’ Itegekonshinga ndetse rikanatanga ikirego mu Rukiko rw’ Ikirenga cyamagana ko manda za Perezida wa Repubulika zahindurwa ariko biba impfabusa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


