Inama y’Abepiskopi mu Rwanda yateye utwatsi icyemezo cy’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisko uherutse kwemerera abapadiri guha umugisha ababana bahuje ibitsina.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo ibiro bya Papa byasohoye inyandiko izwi nka “Fiducia supplicans” iha abapadiri ububasha bwo guha umugisha ababana bahuje ibitsina.
Iyo nyandiko yasohowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kiliziya Gatolika, Kardinali VĂ Âctor Manuel Fernà ¡ndez, ivuga ko icyemezo cyo guha umugisha abatinganyi cyafashwe na Papa cyerekana ko Kiliziya ikwiye kuba ikimenyetso cy’uko “Imana iha ikaze bose”.
Iyo nyandiko cyakora ivuga mu bihe bimwe, abapadiri bakwiye kwemererwa guha umugisha abatinganyi n’ababana “mu buryo budasanzwe”, gusa umugisha ukaba udakwiye kuba mu migenzo isanzwe ya Kiliziya cyangwa ngo ibe ifite aho ihuriye no gushyingiranwa cyangwa ubukwe.
Ivuga kandi ko abapadiri bagomba gufata icyemezo hashingiwe kuri buri bantu ku giti cyabo, by’umwihariko ababana mu buryo bugifatwa nk’icyaha.
Kardinali Fernà ¡ndez yavuze ko iri tangazo rishya rikomeza “gushikama ku nyigisho gakondo ya Kiliziya ijyanye no gushakana”, yungamo ko icyemezo cyafashwe kijyana n’”icyerekezo cy’ubushumba” cya Papa cyo “kwagura” Kiliziya kugira ngo igere ku bantu benshi.
Yavuze kandi ko abahabwa umugisha badakwiye gusabwa ko mbere bari bafite imyifatire itunganye.
Kiliziya Gatolika y’u Rwanda mu itangazo yasohoye rigashyirwaho umukono n’abepiskopi ba Diyosezi zose zo mu Rwanda, yavuze ko idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’Umuco Nyarwanda.
Iti: “Twebwe Abepiskopi banyu tubandikiye iri tangazo tugamije gukuraho urujijo no kubahumuriza nyuma y’uko urwo rwandiko rukuruye impaka nyinshi n’impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya n’uwahabwa ababana bahuje igitsina.”
Yasobanuye ko urwo rwandiko rutaje guhindura inyigisho za Kiliziya zijyanye n’umugisha w’isakaramentu ry’ugushyingirwa gutagatifu, kuko ugenewe umugabo n’umugore bahujwe n’urukundo ruzira gutana kandi rugamije kubyara.
Kiliziya y’u Rwanda yavuze kandi ko umugisha ari ukwiyambaza Imana no kuyisaba inema yayo dusabira umuntu cyangwa ikintu, ukaba ugamije gutagatifuza, gukiza no gufasha umuntu guhinduka.
Byari mbere yo gushimangira ko “kubana kw’abantu bahuje igitsina bihabanye rwose n’amategeko y’Imana n’umuco wacu.”
Itangazo ryayo rivuga kandi ko kuba umugisha wahabwa ababana bahuje igitsina byatera urujijo ku isakaramentu ry’ugushyingirwa.
Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yamenyesheje abasaseridoti, abiyeguriye Imana, abakirisitu bose n’abantu b’umutima wubaha Imana, ko inyigisho za Kiliziya ku gushyingirwa gikirisitu zitahindutse.




