Rwanda: Miliyali 11 nizo zikenewe buri mwaka ku ngengo y'imari kubera mwalimu

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr.Ndagijamana Uziel avuga ko kuzamura umushahara wa mwalimu 10% bizasaba Leta kongera amafaranga y’u Rwanda miliyali 11 ku ngengo y’imari ya buri mwaka. Ibi byatangajwe mu nama yahuzaga za minisiteri mu biro bya minisitiri w’intebe ku kimihurura.

Mu itangazo ry’imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame Paul, harimo ingingo ivuga ko abarimu bigisha amashuri abanza n’ayisumbuye bagiye kuzamurirwa umushahara ku kigero cy’10 ku ijana guhera muri Werurwe, 2019. Ibi bivuzeko umwarimu wahembwaga ibihumbi 40, hiyongereyeho ibihumbi bine.

Dr. Ndagijimana asobanura ko aya amafaranga angana na miliyali 11 z’amafaranga y’u Rwanda aziyongera ku ngengo y’imari ya buri mwaka. Akomeza avuga ko ingengo y’imari yatowe n’intekonshingamategeko umutwe w’abadepite yiyongereye kurusha iyari yatangajwe mu ntangiriro y’umwaka w’ingengo y’imari( fiscal year). Inkomoko yo kuzamuka kw’iyi ngengo y’imari agaragaza ko amafaranga yinjira imbere mu gihugu avuye mu misoro no mu bindi bikorwa yiyongereye, inkunga z’amahanga zabonetse ku bwinshi kandi u Rwanda rwatse inguzanyo. Ingengo y’imari ya 2018/2019 yari amanyarwanda arengaho gato Tiliyali eshatu.

Ubuzima bwa mwalimu bugiye guhinduka

Minisitiri w’uburezi Dr.Mutimura Eugene avuga ko mwalimu yatekerejweho cyane.

Umwalimu wo mu mashuri abanza uzajya yigisha imyaka isaga itatu akagaraza ubushake bwo kwiga Kaminuza azajya akurirwaho inguzanyo yige ku buntu muri Kaminuza naho uwigisha Kaminuza uzajya yuzuza imyaka itanu yigisha nakenera gukomeza kwiga azajya afashwa yige ku buntu. Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari gahunda ya Gira Inka Mwalimu izajya ifasha mu kuzamura imibereho ya Mwalimu.

Mbarubukeye Etienne

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *