Kuri iki Cyumweru taliki ya 20 Ukwkira, nibwo hakinwaga imikino yo kumunsi wa Kane ya Shampiyona aho Gicumbi FC bikomeje kuyibana ibibazo, nyuma yo Gutsindwa imikino ine ya Shampiyona yatsinzwe na Mukura VC 3-1.
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye (15H00’) aho wagombaga guhuza Mukura VC iherutse gusezerera uwari umutoza wayo mukuru Ovambe ndetse na Gicumbi FC yahagaritse umutoza wayo wungirije, Gicumbi FC ikaba itarabona inota na rimwe kugera ku munsi wa Kane wa shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League).
Umukino waje gutandira kuri Sitade ya Mumena aho ikipe ya Gicumbi yari yakiriye uyu mukino, imikino yayo yose izajya iyakirira ku Mumena nyuma y’uko Sitade yayo itujuje ibisabwa ngo yakire imikino ya shampiyiona. Igitego cya cyambere cya Mukura cyabonetse ku munota wa 31’ cyatinzwe na Muniro nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Kigeme.


Gicumbi FC yaranzwe no gukora amakosa menshi mu gice cya mbere iminota 45’ y’igice cya mbere yarangiye maze umusifuzi yongeraho umunota umwe w’inyongera. Nawo uza kurangira Mukura VS iri imbere 1-0 bwa Gicumbi FC.
Nyuma yo kumva inama z’abatoza igice cya kabiri cyaje gutangira Mukura igaruka n’ubundi ikina neza ihita ibona Koroneli ku munota wa 47’ ariko ba mugariro ba Gicumbi umupira bawukuramo. Ku munota wa 52’ Gicumbi yabonye Penaliti maze Dusenge Bertin ayinjiza neza biba 1-1.
Nyuma y’uko Gicumbi ibonye igitego yahise itangira gukina neza aho yashakaga igitego cy’intsinzi. Ku munota wa 61’ Mukura yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe n’umunya Ghana, Muniro. Mukura yakinaga neza yaje kubona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Evode ku munota wa 65.
Mukura VC yakinnye neza igice cya kabiri kuburyo yarushaga cyane Gicumbi, Mukura yaje kubona ikarita y’umutuku yahawe Rugiruwabo Hassan ukina ku ruhande rw’iburyo nyuma y’ikosa yakoreye na Ally wa Gicumbi agahita ahabwa ikarita y’umuhondo iba iya kabiri ahita ahabwa umutuku.
Iminota 90’ yarangiye maze umusifuzi yongeraho iminota 3 nayo irangira Mukura VC itsinze Gicumbi FC 3-1. Gicumbi imaze gukina imikino ine ya shampiyona ariko ntabwo irabona inota na rimwe.
Dore uko imikino ibanza yo ku munsi wa Kane wa Rwanda Primer League yagenze:
Gicumbi 1-3 Mukura VC
Musanze FC 1-1 Kiyovu SC
Sunrise 4-1 Espoir FC
Heroes FC 2-1 Muhanga
Uguhangana kwari kose muri uyu mukino


Amafoto:




Â
Â
Â
Â
Â
Â


