Myugariro w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Rwatubyaye Abdul, yamaze gushinga urugo n’umukunzi we n’ubwo iby’ubukwe bwabo bitigeze bimenyekana.
Inkuru y’irongora rya Rwatubyaye yemejwe n’umukunzi we witwa Hamida, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, avuga ko bamaze gusezerana imbere y’Imana mu gihe bagitegereje guhamya isezerano ry’abo n’imbere y’amategeko.
Hamida kuri Story ye yagize ati: “Mbaza ikibazo. Warongowe byemewe n’amategeko? Mu idini yego, mu mategeko cyangwa ibyo twita imbonezamubano ni mu minsi mike.”
Hamida wiyita Independent ku rubuga rwa Instagram yanamaze guhindura umwirondoro we, yiyita Hamida_abdul2328, ndetse yerura ko ari umugore wa Rwatubyaye Abdul.
Uyu myugariro w’Amavubi na FC Shkupi yo muri Macedonia, na we yahinduye umwirondoro we kuri Instagram, avuga ko kugira Hamida nk’umugore we ari ikintu cyiza kurusha ibindi mu buzima bwe.
Bivugwa ko Rwatubyaye wari warigeze gutangaza ko yifurizwa n’ababyeyi be kurongora umugore utazamutesha umutwe na Hamida, basezeranye mu musigiti mbere y’ukwezi kwa Mata.


