Rwatubyaye yafashije ikipe ye gutsinda umukino wa mbere muri UEFA Conference League

Sangiza iyi nkuru

Myugariro w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Rwatubyaye Abdul, yafashije ikipe ye ya FC Shkupi kwitwara neza mu mukino wa mbere wa UEFA Conference League itsinda Llapi FC ibitego 2-0.

Europa Conference League ni irushanwa rishya ryemejwe na UEFA, rikaba riri munsi ya Champions League na Europa League.

Ikipe iryegukanye, izajya ibona itike ya Europa League mu mwaka ukurikiyeho mu gihe amakipe yabaye aya gatatu mu matsinda ya Europa League, azajya akomereza mu ijonjora ribanziriza 1/8 cya Europa Conference League.

Ku munsi w’ejo ni bwo Rwatubyaye na bagenzi be bari bakiriye Llapi FC yo muri Kosovo, mu mukino wa mbere wo mu tsinda rya gatatu wabereye muri Macedonia.

Rwatubyaye yatsinze igitego cya kabiri ikipe ye yabonye mu minota ya nyuma y’umukino, nyuma y’icyari cyatsinzwe na Kire Markoski ku munota wa 35 w’umukino.

FC Shkupi ya Rwatubyaye iri mu tsinda rimwe na Urartu FC yo muri Armenia yo yatsinzwe na Maribor yo muri Slovenia igitego 1-0.

Itsinda rya gatatu aya makipe arimo kandi ririmo Dinamo Batumi yo muri Georgia yanyagiye Tre Penne Galazzano yo muri San Marino ibitego 4-0 na FK Partizani Tirana yo muri Albania yanyagiye Sfântul yo muri Moldova ibitego 5-2.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *