Ku nshuro ya kabiri, rwiyemezamirimo wagemuriraga u Rwanda inyongeramusaruro zikoreshwa mu buhinzi, Nkubiri Alfred yongeye gutabwa muri yombi na RIB, we n’abandi 8 aho bakurikiranyweho kunyereza ifumbire ifite agaciro ka miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda.
NKubiri wamaze gukorerwa dosiye na bagenzi be, asanzwe ari umushoramari ufite uruganda rwa ENAS rutuganya rukanageza ifumbire ku baturage. Uyu ni umwe muri ba rwiyemezamirimo 9 bakora aka kazi batawe muri yombi nyuma yo kuvugwaho uburiganya mu kugeza ifumbire ku bahinzi.
Aganira na Bwiza.com, Umuvugizi wa RIB w’agateganyo, Bahorera Dominique yemeje itabwa muri yombi ry’aba ba rwiyemezamirimo ndetse anavuga ko dosiye zabo zamaze gushyikirizwa ubugenzacyaha. Yagize ati “Ni byo koko hari ba rwiyemezamirimo 9 bakurikiranyweho kunyereza ifumbire bari barahawe ngo bayigeze ku baturage.”
Mu 2016, rwiyemezamirimo Nkubirikubiri yatawe muri yombi akurikiranyweho ibibazo nk’ibi by’ifumbire, aho yashinjwaga kuzana mu Rwanda ifumbire itujuje ubuziranenge yo mu bwoko bwa DAP yari yakuye mu gihugu cya Arabie Saudite.

2 Responses
Rwiyemezamirimo Nkubiri Alfred yongeye gutabwa muri yombi
Ibi bizarangizwa n’ Imana gusa birambabaje pe kuko bakwiye gufata n’ abayobozi bakoranye kuko ntibisinyira ibi birambabaza cyane Kandi Imana izabitubaza pe kuko nakarengane sinumva ukuntu umuntu arenganya abandi ruswa iri mu Rwanda nukuyirwanya twivuye inyuma