Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza

Sangiza iyi nkuru

Munyakazi Sadate wabaye umuyobozi wa Rayon Sports, avuga ko azaterwa ishema no kuburana n’umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Dr Frank Habineza watangaje ko ashobora kumurega bugenzacyaha kubera kumwandagaza mu ruhame.

Depite Habineza yabwiye BWIZA ko ari gutekereza niba yarega Sadate kubera ko yamwandagarije ku rubuga rwa Twitter, akoresheje ifoto mpimbano n’amagambo yemeza ko ari ay’urwango.

Yagize ati: “Yego ni biriya [Photoshop] Sadate yakoze. Yarengereye cyane kandi yishe itegeko. Biriya birenze gutanga ibitekerezo. Ndumva mwabaza RIB icyo iri kubikoraho mu nyungu za rubanda. Ni ugusebanya mu ruhame.” Abajijwe niba ateganya kwijyanira ikirego muri uru rwego, Depite Habineza yagize ati: “Turi kubitekerezaho. Amagambo yakoresheje ni yo mabi cyane.”

Uyu munyapolitiki yavuze ko atari ubwa mbere Sadate amwandagarije mu ruhame. Ati: “Nari nirinze kubivugaho kubera ko Sadate ni ubwa kabiri anyibasiye. Na cya gihe Perezida avuga iby’imyaka 20 Sadate yaranyandagaje cyane. Ndabona harimo urwango n’ubugome, ntabwo ari ugutanga ibitekerezo.”

Inkuru yabanje https://bwiza.com/?Depite-Habineza-avuga-ko-ashobora-kurega-Sadate-Munyakazi-muri-RIB

Sadate uziza Dr Habineza kuba yarasabye Leta kuganira n’abayirwanya barimo imitwe yitwaje intwaro, ‘havuyemo abakoze jenoside’, kuri uyu wa 12 Kanama 2022 yasubije ko atewe ubwoba n’uko uyu munyapolitiki yamurega, yaba ari ikigwari.

Yagize ati: “Ndifuza ko Habineza andega maze Abanyarwanda mwese mukabona ibyo biribwa baririmba bya Freedom of Speech ari ikinyoma, uwabaha ubutegetsi batwambura n’iyo dufite. Kandi rwose @FrankHabineza Ex Dépité (mu maso yanjye), reka nkubwire ko naba mbaye ikigwari ntewe ubwoba n’uko wandega.”

Sadate yakomeje abwira Depite Habineza ko namurega mu butabera, azaba atewe ishema ryo kuburana na we. Ati: “Nubikora nzaba ntewe ishema no kuburana n’umunyepolitike urwanya u Rwanda, uhamagarira Leta kujya kuganira naba FDLR biyuburiye muri FNL. Gira vuba.”

Sadate nk’uko yabivuze na mbere, yakomeje ashimangira ko Depite Habineza avugira imitwe y’abajenosideri irwanya Leta y’u Rwanda. Ati: “Umuntu wese wiha kuvugira Imitwe yaba Génocidaires irwanya Leta y’u Rwanda aba ayihaye ishingiro anahaye ishingiro kurimbura u Rwanda, uwo muntu mu maso yanjye aba ari icyo NTAZI KI KIBURA BURYO. Ibyo kandi bireba buri wese yewe nabumva ko baba Bari mu Nteko Ishinga mategeko.”

Depite Habineza kuri uyu wa 12 Kanama yateganyije kujya mu kiganiro Murisanga cyo kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA), aho yemeje ko aravugiramo n’iyi ngingo. Sadate yavuze ko uyu munyapolitiki ‘narenga umurongo ntarengwa’, atazamwihanganira.

Soma Izindi Nkuru

20 Responses

  1. Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza
    Eeh mbega mbega sedate mureke abiyere mwagizengo ni bya Sam karenzi iyu mugabo niba hari abantu bafite uburere buke aza kumwa 1 nubwenge buke kubera ko murwanda rwacu ibi ntaho biba pe mubwire namwe umuntu ufite ubwenge wakora nkibyo yakoze gewe na kuri kiye speech ya Dr Habineza kugiterezo cye naho yigeze avuga ko leta izaganira naba genociders ark we arashaka kumutaba amuvugi ibyo atavuze sha wamugabowe ubwenge buke ugira nibugusazisha amahoro uzashime Imana

      Ntibitangaje umuntu nkawe kwita mugenzi wawe igicucu burya utazubwenge ashimubwe Sadate kuba yamaganye Adui wimbere ubwo kuri wowe nigicucu kuvugako Habineza yaba akorana niyo mitwe avugira ntikwaba arukubeshya kuko namugenziwe niyo yaguyemo muri Congo Ndavuga Rwisereka Habineza abibonye yahiyubwoba arahunga Mugore wera wigeze kuba Minister yari soma mbike wa Habineza arinawe watangije ishyaka green patty we na Minani ubu barihehe simuriyo mitwe yitwajintwaro arimo kurengera Sadati ntari wenyine abakundigihugu bamurinyuma Igihugu cyacu cyagizwe amaraso yagaciro nibokudukinisha ntamwanya tuzabaha.

    2. Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza

    3. Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza
      Ubwose wowe umurushije iki niba umushinja kuvuga nabi nawe ukaza umwita umunyabwenge buke ubwo niwowe twagenderaho?

    4. Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza
      Ubwose wowe umurushije iki niba umushinja kuvuga nabi nawe ukaza umwita umunyabwenge buke ubwo niwowe twagenderaho?

  2. Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza
    Eeh mbega mbega sedate mureke abiyere mwagizengo ni bya Sam karenzi iyu mugabo niba hari abantu bafite uburere buke aza kumwa 1 nubwenge buke kubera ko murwanda rwacu ibi ntaho biba pe mubwire namwe umuntu ufite ubwenge wakora nkibyo yakoze gewe na kuri kiye speech ya Dr Habineza kugiterezo cye naho yigeze avuga ko leta izaganira naba genociders ark we arashaka kumutaba amuvugi ibyo atavuze sha wamugabowe ubwenge buke ugira nibugusazisha amahoro uzashime Imana

  3. Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza
    Umusaza Sadate nanjye nkuri inyum, kuko ibi bigabo byigize ashwi. Uru Rwanda rwaratuvunnye ntimuzashake kuruzanamo imiteto yanyu.

  4. Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza
    Umusaza Sadate nanjye nkuri inyum, kuko ibi bigabo byigize ashwi. Uru Rwanda rwaratuvunnye ntimuzashake kuruzanamo imiteto yanyu.

  5. Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza
    Cyokora kuri iyi ngingo yo ndagushyigikiye. Nari ntazi neza uwo ari we,ariko arimo arajyamo neza. Ngo ntavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda! Hahahaa! Aho bwavuye se arahazi ahubwo? Bamuhaye Butamwa,none arashaka kongeraho!

  6. Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza
    Cyokora kuri iyi ngingo yo ndagushyigikiye. Nari ntazi neza uwo ari we,ariko arimo arajyamo neza. Ngo ntavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda! Hahahaa! Aho bwavuye se arahazi ahubwo? Bamuhaye Butamwa,none arashaka kongeraho!

  7. Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza
    Bagufunge rwose kuko imvugo nyandagazi zihanwa namategeko kndi nuwagutumye turabizi ntiyagushyigikira sadate we RIB irahari kndi nkabanyarwanda twizeye ko vuba bidatinze uvungwa

  8. Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza
    Bagufunge rwose kuko imvugo nyandagazi zihanwa namategeko kndi nuwagutumye turabizi ntiyagushyigikira sadate we RIB irahari kndi nkabanyarwanda twizeye ko vuba bidatinze uvungwa

  9. Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza
    Sadat ibyavuga byaribyo iyo zakuba abishinzwe mugiherero utarimumunshinganozabyo,biharire ababishinzwe.

  10. Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza
    Sadat ibyavuga byaribyo iyo zakuba abishinzwe mugiherero utarimumunshinganozabyo,biharire ababishinzwe.

  11. Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza
    Ariko ubundi ninde wahaye umuturage gutinyuka kwandagaza umuyobozi ubwo c sadate Arusha ubwenge abemeye ko aba dépité ibyo yitwaza asa naho ashingiraho ngo yavugiye fdr sibyo kuko nawe numwe mubayoboye murwanda ahubwo sadate bamuhane kdi byintangarugero kubwo kwandagaza umuyobozi. Abantu bibwira ko bafite amafaranga abaha ijambo ryo gusuzugura abayobozi bafatire imyanzuro kdi ikomeye . Ubwo sadate yiyita yivagiwe ko Ari umuturage nkabandi none ngo azaterwa ushema ni kuburana n’a Député ? We have to respect all our leaders.

  12. Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza
    Ariko ubundi ninde wahaye umuturage gutinyuka kwandagaza umuyobozi ubwo c sadate Arusha ubwenge abemeye ko aba dépité ibyo yitwaza asa naho ashingiraho ngo yavugiye fdr sibyo kuko nawe numwe mubayoboye murwanda ahubwo sadate bamuhane kdi byintangarugero kubwo kwandagaza umuyobozi. Abantu bibwira ko bafite amafaranga abaha ijambo ryo gusuzugura abayobozi bafatire imyanzuro kdi ikomeye . Ubwo sadate yiyita yivagiwe ko Ari umuturage nkabandi none ngo azaterwa ushema ni kuburana n’a Député ? We have to respect all our leaders.

  13. Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza
    Umuntu uzi ubwenge ni injiji bingana gutya. Ubu se ni ukwimenyekanisha gusa? Yewega Sadate biba byakuyobeye!

  14. Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza
    Umuntu uzi ubwenge ni injiji bingana gutya. Ubu se ni ukwimenyekanisha gusa? Yewega Sadate biba byakuyobeye!

  15. Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza
    Ako kagabo ngo ni sadate kamaze gutera iseseme kubera gushaka kwibonekeza cyane.
    Hari uwagatumye kuvugira abantu?

    Akantu k’akakagabo gatukana bigeze hariya huriya hari uburere gaha abana bako?
    Aba Rayon twaragakize none kubera ikimwaro kiyemeje gutukana?
    Uwahemutse ni uwakagize umuyozi wa Rayon kakumva ko kamenyekanye cyane.

    RIB igakurikirane igafunge nibura kumve umunyururu nibwo kazacisha macye.

  16. Sadate Munyakazi avuga ko azaterwa ishema no kuburana na Depite Habineza
    Ako kagabo ngo ni sadate kamaze gutera iseseme kubera gushaka kwibonekeza cyane.
    Hari uwagatumye kuvugira abantu?

    Akantu k’akakagabo gatukana bigeze hariya huriya hari uburere gaha abana bako?
    Aba Rayon twaragakize none kubera ikimwaro kiyemeje gutukana?
    Uwahemutse ni uwakagize umuyozi wa Rayon kakumva ko kamenyekanye cyane.

    RIB igakurikirane igafunge nibura kumve umunyururu nibwo kazacisha macye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *