Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yihanangirije abantu avuga ko bitwaje amatiku n’inzangano kugira ngo bambure umugati Mohamed Adil Erradi utoza APR FC, asaba ko inzangano nk’izi ziri mu mupira w’amaguru zahagarara.
Ni nyuma y’amakuru yasakaye muri bimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda avuga ko umutoza Adil nyuma yo kwangirwa gutoza APR FC mu mikino ya CAF Champions league, ashobora no kwangirwa gutoza iyi kipe muri shampiyona y’u Rwanda.
Abavugaga ibi bitsaga ku mpamyabumenyi ya ‘UEFA Advanced Diploma’ umutoza Adil afite, bakavuga ko itagaragara ku rutonde rw’impamyabumenyi zitangwa na UEFA, ku buryo byagorana no kumenya agaciro ifite.
Hari n’abagerageje guhuza license za UEFA na CAF, bavuga ko iriya mpamyabumenyi ya Adil ingana na UEFA License B na yo ingana CAF License C, bityo umutoza uyifite akaba atemerewe gutoza shampiyona y’u Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe iterambere n’amasomo y’abatoza mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu bwami bw’Ababiligi ari na ho Adil yakuye license afite, Kris Van Der Haegen, yavuze ko licence ya UEFA Advanced Diploma uriya mutoza wa APR FC afite ntaho itandukaniye na license A ya UEFA.
Uyu mugabo waganiraga na TV/Radio1 yavuze ko bari barashyizeho gahunda ya UEFA Advanced level mu rwego rwo gufasha abantu batakinnye umupira w’amaguru gufata amasomo ajyanye n’umwuga w’ubutoza, gusa kuva muri 2018 iriya mpamyabumenyi ikaba yarahujwe na license A ya UEFA ku buryo kuri ubu zifite agaciro kangana.
Sadate agendeye kuri ibi bisobanuro, yanenze abashatse gukura ku mugati umutoza Adil, asaba ko inzangano, ishyari n’amatiku biri mu mupira bihagarara.
Ati: “Narabivuze ko abantu bava mu matiku, ishyari n’inzangano bakamenya Licence y’Umutoza Adil wa APR FC. Abantu barahagurutse ngo niyamburwe umugati. Ese ubundi uretse ubugome, uwo mugati bawumwambuye Mwatoragura byibura akamanyu kawo!? Inzangano zihagarare muri Football.”
Magingo aya APR FC iri gutozwa n’umunya-Tunisia, Jamel Eddine Neffati ufite License B ya CAF.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]



2 Responses
Sadate Munyakazi yihanangirije ‘abagome n’abanyeshyari ‘bashatse kwambura umugati Adil utoza APR FC
Nonese ko uvuga ibi CAF kuki yamuhagaritse gutoza! CAF se niyo itabisobanukiwe?
usibyeko nta n’ ubushobozi afite bwo gutoza APR FC!
APR FC izashake undi mutoza kuko ADIL nta inararibonye afite mugutoza!
Sadate Munyakazi yihanangirije ‘abagome n’abanyeshyari ‘bashatse kwambura umugati Adil utoza APR FC
Nonese ko uvuga ibi CAF kuki yamuhagaritse gutoza! CAF se niyo itabisobanukiwe?
usibyeko nta n’ ubushobozi afite bwo gutoza APR FC!
APR FC izashake undi mutoza kuko ADIL nta inararibonye afite mugutoza!