Sadate yamenyesheje Gen. Kainerugaba ko akumbuye Kampala

Sangiza iyi nkuru

Munyakazi Sadate yamenyesheje umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba ko akumbuye Kampala nyuma y’imyaka 4 amaze atagerayo bitewe n’uko iki gihugu kitabanye neza n’u Rwanda.

Bikubiye mu butumwa yatangarije ku rubuga rwa Twitter, asubiza Gen. Kainerugaba wari umaze gutangaza ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ari Se wabo, bityo umurwanya arwanya umurwango wabo.

Gen. Kainerugaba yagize ati: “Uyu ni Data Wacu, Afande Paul Kagame. Abamurwanya barimo bararwanya umuryango wanjye. Bose bagomba kwitonda.”

Sadate yamusubije ati: “Urakoze, So wanyu Kagame ni nka se w’Abanyarwanda benshi nk’uko nabikwandikiye mu butumwa bwatambutse. Turashaka ubumwe n’amahoro kubera ko turi abavandimwe. Kampala ni urugo rwanjye rwa kabiri ariko ku bw’amahirwe make hashize imyaka 4 ntaza. Shyiramo imbaraga ibihe bibi birangire.”

Ubundi butumwa bwa Sadate busubiza Gen. Kainerugaba buheruka mu gitondo cy’uyu wa 16 Mutarama. Uyu musirikare yavugaga ko igisirikare cyabo, UPDF, nta cyagitsinda ku mugabane wa Afurika, na we amubwira ko kitatsinda icy’u Rwanda, yongeraho ko ariko icy’ingenzi yifuza ari ubumwe n’amahoro.

Gen. Kaineruga ati: “Ibi ndabivuga mfite icyizere: UPDF yatsinda buri wese muri Afurika kubera ko Umugaba w’Ikirenga wacu ni umuyobozi w’igisirikare ukomeye kurusha abandi mu mateka ya Afurika. Tuzasenya ADF!” Sadate na we ati: “Muvandimwe General Muhoozi, birashoboka ko mwatsinda ibindi bisirikare ariko RDF ntirimo, RDF ni igisirikare cya mbere muri Afurika kandi urabizi neza. Bwira Muzehe (Museveni) ko dushaka ubumwe n’amahoro hagati y’abavandimwe (Rwanda-Uganda) kandi ahagarike umugambi mubi ku Rwanda. Umwaka mushya muhire Perezida w’ahazaza.”

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Sadate yamenyesheje Gen. Kainerugaba ko akumbuye Kampala
    Kuki abagande bahora bumvisha rubanda ko abategetsi b’Urwanda ari abavantara? None na Sadate ati nanjye ndi umuvantara? Yaba se ari mu irushanwa? Gusa ubya Sadate ntawabitindaho. Arimo yivanga mu bibazo ashobora kuba atanazi aho biva n’aho bigana!

  2. Sadate yamenyesheje Gen. Kainerugaba ko akumbuye Kampala
    Kuki abagande bahora bumvisha rubanda ko abategetsi b’Urwanda ari abavantara? None na Sadate ati nanjye ndi umuvantara? Yaba se ari mu irushanwa? Gusa ubya Sadate ntawabitindaho. Arimo yivanga mu bibazo ashobora kuba atanazi aho biva n’aho bigana!

  3. Sadate yamenyesheje Gen. Kainerugaba ko akumbuye Kampala
    Ariko se uyu mugabo ukunda guhubuka ngo ni Sadate noneho ageze muri politique se ?
    Ibya Rayon sport biramunaniye yasize ayishenye no kuyandagaza
    Ubu ahisemo kujya muri politique sha courage

  4. Sadate yamenyesheje Gen. Kainerugaba ko akumbuye Kampala
    Ariko se uyu mugabo ukunda guhubuka ngo ni Sadate noneho ageze muri politique se ?
    Ibya Rayon sport biramunaniye yasize ayishenye no kuyandagaza
    Ubu ahisemo kujya muri politique sha courage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *