Nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro n’ikipe ya APR FC ku bitego 2-0, Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yihanganishije abakunzi b’iyi kipe, abasaba gukomera no guhuriza hamwe imbaraga mu rugamba rwo gushaka igikombe cya Shampiyona.
Uyu mukino wabaye ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025, warangiye APR FC itwaye Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka. Rayon Sports yari yagaragaje imbaraga mu irushanwa ntiyabashije kugera ku ntsinzi, ibura igikombe.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Munyakazi Sadate yavuze ko nubwo gutsindwa bibabaza, atari igihe cyo gucika intege. Ati: “Ndabizi neza intsinzwi irababaza, ariko ubu ni bwo Gikundiro idukeneye kurusha ibindi bihe byose.”
Yasabye abakunzi b’iyi kipe gushyira hamwe, bakagira ubumwe mu kurwanira igikombe cya Shampiyona. Yongeyeho ko abayobozi, abatoza n’abakinnyi bakoze ibishoboka byose, abasaba kubashyigikira kugeza ku munota wa nyuma.
Ati: “Rayon Sports turi indwanyi. Uyu si umwanya wo gucika intege, ahubwo ni umwanya wo kongera imbaraga.”
Rayon Sports iracyari ku mwanya wa mbere muri Shampiyona, irusha inota rimwe APR FC. Kuri uyu wa Kane izakina na Rutsiro FC kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa 26.


