Ubutumwa bw’Umuryango w’iterambere ry’ibihugu bya Afurika ishyira Amajyepfo (SADC) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) bwateye utwatsi amakuru bwita ibinyoma kandi agamije kuyobya anyuzwa kuri interineti ku bikorwa byabwo mu Burasirazuba bwa DRC.
“SAMIDRC yamaganye byimazeyo amakuru atari yo ndetse n’ibisobanuro ku bikorwa byayo bya gisirikare mu gice cy’iburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi irashaka kumvikanisha neza ko Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) zoherejwe muri DRC ziri mu nshingano z’ubutumwa bwa SADC muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC),” ibi ni ibikubiye mu itangazo rya SADC ryo kuri uyu wa Gatanu.
Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Kohereza SAMIDRC byemejwe n’inama idasanzwe ya SADC y’abakuru b’ibihugu na guverinoma yabereye i Windhoek, muri Repubulika ya Namibiya, ku wa 08 Gicurasi 2023 nk’igisubizo cy’akarere kugira ngo gikemure ikibazo cy’umutekano muke kandi wifashe nabi mu Burasirazuba bwa DRC”.
Mu rwego rw’ubutumwa bwa SAMIDRC, Ingabo za SADC zavuye muri Malawi, Afurika y’Epfo na Tanzania zirimo gufatanya na FARDC mu kurwanya umutwe wa M23 nubwo itangazo rivuga kurwanya imitwe y’iterabwoba ikorera mu burasirazuba bw’igihugu.
Urebye ibyavuzwe haruguru, ngo “SAMIDRC irashaka kuvuga yeruye ko ibintu kuri field ari ibisanzwe kandi SAMIDRC ikomeje gahunda zabo z’ibikorwa zisanzwe”.
SADC ivuga ko amakuru yose yerekeranye n’ibikorwa n’umutekano w’ingabo za yo bizahora bitangazwa binyuze mu miyoboro yemewe ya SADC. Ngo SAMIDRC ikomeje kwibanda ku gusohoza inshingano zayo hakurikijwe ihame ryo kwirwanaho hamwe n’ibikorwa rusange byavuzwe mu masezerano y’ubufatanye mu bwirinzi ya SADC (2003).
SADC ikaba itangaje ibi nyuma y’amakuru amaze iminsi kuri internet avuga abasirikare bayo bakomoka muri Afurika y’Epfo baba baherutse gufatirwa ku rugamba n’inyeshyamba za M23, ndetse n’avuga ko ingabo zayo 600 zaba zisangira ubwiherero 6 muri DRC.


