Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal ‘Les Lions de la Téranga, Aliou Cissé, yahamagaye abakinnyi 26 azifashisha mu gikombe cy’Isi barimo rutahizamu Sadio Mané.
Uyu rutahizamu wa Bayern Munich byari bimaze igihe bivugwa ko ashobora kutazakina imikino y’Igikombe cy’Isi, nyuma yo kuvunikira mu mukino wa shampiyona y’Abadage Bayern Münich iheruka kunyagiramo Werder Bremen ibitego 6-1.
Perezida Macky Sall wa Sénégal ni umwe mu baherukaga kugaragaza ko bahangayikishijwe n’imvune ya Mané, bijyanye no kuba ari we mukinnyi wa mbere ikipe y’igihugu igenderaho kurusha abandi.
Sadio Mané mu gihe Bayern Munich iheruka gutangaza ko atazagaragara mu mukino wa shampiyona ifitanye na Schalke 04 kuri uyu wa Gatandatu kubera imvune.
Umutoza Aliou Cissé yaherukaga gutangaza ko bari gukurikiranira hafi imvune ya Mané, gusa amakuru meza akaba ari uko bamenye ko igomba gukira bidasabye ko abagwa.
Yunzemo ko mu byumweru byibura bitatu uyu rutahizamu w’imyaka 30 ashobora kuzaba yakize neza.
Usibye Mané, myugariro Abdou Diallo waherukaga kugira imvune na we ari mu bakinnyi 26 Sénégal yahamagaye. Aba bakinnyi kandi barimo umunyezamu Edouard Mendy wa Chelsea, myugariro Kalidou Koulibaly bakinana, Idrissa Gana Gueye wa Everton yo mu Bwongereza, n’abandi.
Sénégal izakina umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi ihura n’Ikipe y’igihugu y’u Buholandi ku wa 21 Ugushyingo.




2 Responses
Sadio Mané yahamagawe mu bakinnyi Sénégal yitabaje mu gikombe cy’Isi
Nabara adakinye
Sadio Mané yahamagawe mu bakinnyi Sénégal yitabaje mu gikombe cy’Isi
Nabara adakinye