Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017, ku munsi w’abakundanye (Saint Valentin), na Café resto Nectar yazirikanye abayigana ibazanira umuhanzi Buravan n’abandi bakirigita gitari ngo bishimane n’abakunzi babo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubuyobozi bwa Nectar, buti: “Ni ku bw’urukundo tubakunda, twishimiye kubatumira mu birori by’uyu munsi w’abakundanye muri Nectar Cafe Resto &Bar, murataramirwa n’abahanzi batandukanye barimo na Buravan uhogoza mu ndirimbo “Njye mfite akamalayika,…”.
Abandi bahanzi ni Baby stayl na Mavenge Sudi ukirigita gitari ari nako aririmba indirimbo ze zo hambere (Gakoni k’abakobwa, Simbi,Ku Munini…). Iki gitaramo ni uguhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) kugeza mu rukerera, kwinjira ni ubuntu.
Café Resto-Nectar iherereye mu Gakinjiro (Agakiriro) ko mu mujyi wa Kigali munsi y’ahahoze hakorera akarere ka Nyarugenge.
Ku bindi bisobanuro wamahagara kuri 0788467619/ 0788419221.



[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


