Salima Mukansanga yahawe gusifura undi mukino w’u Bufaransa

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salima, yashyizwe mu bakinnyi bane bagomba gusifura umukino w’Igikombe cy’Isi Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa igomba guhuriramo n’iya Tunisie.

Ni Mukansanga uheruka kwandika amateka yo kuba umusifuzi wa mbere w’igitsina gore ukomoka muri Afurika washoboye gusifura Igikombe cy’Isi cy’abagabo.

Yabigezeho ubwo yagirwaga umusifuzi wa kane mu mukino wo mu tsinda D u Bufaransa bwanyagiyemo Australie ibitego 4-1.

Mukansanga mu mukino we wa kabiri nanone byitezwe ko agomba kuba ari umusifuzi wa kane u Bufaransa buhura na Tunisie.

Les Bleus na Les Aigles de Carthage byitezwe ko bazahurira mu mukino usoza itsinda D uteganyijwe ku wa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2022; saa kumi n’imwe z’umugoroba. Uzabera kuri Stade ya Al-Rayyan isanzwe izwi nka Education City.

Tunisie kugira ngo ibashe kugera muri ? cy’irangiza irasabwa gukora ibitangaza byo gutsinda u Bufaransa bwamaze kwizera kuyobora itsinda nyuma yo gutsinda imikino yabwo ya mbere ibanza, ariko ikanasengera ko Australia byibura yagwa miswi na Denmark.

Umunya-Nouvelle-Zealand Matthew Conger ni we uzayobora umukino w’u Bufaransa na Tunisie, akazaba yungirijwe na mwene wabo Mark Rule uzaba ari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande.

Umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande azaba ari Tevita Makasini Tonga ukomoka mu gihugu cya Tonga giherereye ku mugabane wa Oceanie.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *