Salman Rushidie wanditse igitabo kitishimiwe n’Abayisilamu yakuwe ku cyuma kimuha umwuka nyuma yo kurusimbuka

Sangiza iyi nkuru

Umwanditsi Salman Rushdie yakuwe ku cyuma kimwongerera umwuka kandi ubu ashobora kuvuga, nyuma y’umunsi umwe uyu mwanditsi w’ibitabo uzwi cyane atewe icyuma ubwo yiteguraga gutanga ikiganiro i New York.

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Rushdie, ufite imyaka 75, yagumye mu bitaro afite ibikomere bikomeye, ariko umwanditsi mugenzi we Aatish Taseer yanditse ku rubuga rwa twitter ku mugoroba ko “yavanwe ku cyuma kimuha umwuka kandi abasha kuvuga (no gusetsa)”.

Ay makuru yemejwe n’umuntu we wa hafi, Andrew Wylie, ariko utatanze ibisobanuro birambuye nk’uko bitangazwa na Al Jazeera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo umugabo ushinjwa kumugabaho igitero ku wa Gatanu mu kigo cya Chautauqua, ikigo cy’uburezi n’umwiherero kidaharanira inyungu, yahakanye icyaha cyo gushaka kwica no gukomeretsa mu byo umushinjacyaha yise icyaha “cyateguwe”.

Uwunganira ukekwaho icyaha, Hadi Matar, yinjiye mu kirego cye ubwo yagezwaga mu butabera mu burengerazuba bwa New York.

Umucamanza yategetse ko afungwa nta gufungurwa by’agateganyo nyuma y’uko umushinjacyaha w’akarere, Jason Schmidt, amubwiye ko Matar w’imyaka 24, yafashe ingamba zo kwishyira kwisyira mu mwanya wo kugirira nabi Rushdie, ahabwa ikarita mbere y’ibirori yagomaga kumwinjiza aho umwanditsi yagombaga kuvugira ijambo kandi ahagera umunsi umwe mbere yitwaje indangamuntu mpimbano.

Schmidt yagize ati: “Iki cyari igitero cyibasira, kandi cyateguwe kuri Bwana Rushdie.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko Rushdie, umaze imyaka irenga 30 aterwa ubwoba kubera igitabo cye yise “Imirongo ya Satani”, yatewe icyuma inshuro 10 nk’uko ubushinjacyaha bwavuze igihe Matar yagezwaga imbere y’ubutabera.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, Wylie yavuze ko uyu mwanditsi w’ibitabo yakomeretse umwijima n’imitsi yo mu kuboko ndetse n’ijisho ashobora gutakaza.

Ku wa Gatandatu, nta bayobozi bwo mu nzego z’ibanze cyangwa iz’ubutegetsi bwa Leta batanze ibisobanuro birambuye ku iperereza. Gusa, Polisi yavuze ku wa Gatanu ko itaramenya ikihishe inyuma y’icyo gitero.

Gukangishwa kwicwa

Rushdie, wavukiye i Bombay, Mumbai y’ubu, mu muryango w’Abayisilamu b’Abanya-Kashmiri, mbere yo kwimukira mu Bwongereza, amaze igihe kinini akangishwa kwicwa kubera igitabo cye cya kane yise “The Satanic Verses” cyangwa “Imirongo ya Satani”.

Bamwe mu Bayisilamu bavuze ko igitabo kirimo ibice byo gutuka Imana. Cyaciwe mu bihugu byinshi bifite umubare munini w’Abayisilamu nyuma yo gusohoka mu 1988.

Nyuma y’amezi make, Ayatollah Ruhollah Khomeini, wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, icyo gihe, yatangaje itegeko rya fatwa, ahamagarira Abayisilamu kwica uyu mwanditsi ndetse n’umuntu wese wagize uruhare kugirango iki gitabo gisohoke kubera gutuka Imana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *