Bwiza

Salongo yakatiwe iminsi 30 y'agateganyo

ubutabera
Sam Kabera
By Sam Kabera
Kuwa Kabiri, 19 Ugushyingo 2024 saa 19:50
Iminota 1 yo gusoma10 Abasomye
Salongo yakatiwe iminsi 30 y'agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwategetse ko Rurangirwa Wilson wamenyekanye nka Salongo, afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata gufunga uyu mugabo iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba inyandiko mpimbano n’iyezandonke.

Bwari bwagaragaje ko bukiri gukora iperereza kuri ibyo byaha cyane ko hari ibirego bw’abamurega bwari bucyakira, bugasanga kumufunga by’agateganyo byahagarika ikorwa ry’ibyaha kandi ntanabangamire iperereza.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024, kigaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma Rurangirwa akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’iyezandonke ariko ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Rwategetse ko Salongo akurikiranwa afunzwe kuko ari bwo buryo bwonyine bwatuma adatoroka ubutabera, ntasibanganye ibimenyetso cyangwa ngo abe yatera ubwoba abamureze.

Urukiko rwagaragaje ko kumurekura bishobora gutera abatanze ikirego gutorongera kuko baba bumva ko nta butabera bahawe cyangwa uwarezwe akaba yabishima hejuru bityo ko gufungwa ari nabwo buryo bwiza bwatuma imikorere y’ibyo byaha akekwaho ihagarara.

Rwibukije ko impande zombi zemerewe kujuririra icyemezo cy’urukiko mu gihe cy’iminsi itanu urubanza rukimara gusoma.

Salongo yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Sam Kabera

Inkuru yanditswe na: Sam Kabera

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 332.