Samantha Power yahaye u Rwanda umukoro ku bw’urupfu rwa Ntwali John Williams

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), Samantha Power, yasabye Guverinoma y’u Rwanda kwemera ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams uheruka gupfa.

Ni mu butumwa uyu muyobozi wa USAID yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yatangarije ko yababajwe cyane n’urupfu rwa Ntwali.

Ati: “Nababajwe cyane kandi mpangayikishwa n’urupfu rwa John Williams Ntwali, umunyamakuru wigenga w’umunyamurava kandi wubashywe uri muri bake basigaye mu Rwanda. Guverinoma y’u Rwanda igomba kwemera ko habaho iperereza ryigenga, ryizewe ku byerekeye urupfu rwe.”

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize ni bwo Ntwali wari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru The Chronicles yapfuye, gusa inkuru y’urupfu rwe imenyekana nyuma y’iminsi ibiri.

Byatangajwe ko uyu munyamakuru wari ubirambyemo yazize impanuka y’imodoka.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, wavuze ko iyo mpanuka yabaye ku wa wa 17 Mutarama 2023 saa munani n’iminota 50 z’ijoro.

SSP Irere yavuze ko imodoka y’ivatiri yagonganye na moto yari itwaye Ntwali ahita yitaba Imana, uwari umutwaye arakomereka.

Ni impanuka yabereye mu Karere ka Kicukiro, mu Kagari ka Kagina, Umudugudu wa Gashiha.

Human Rights Watch iheruka gutangaza ko hari “impamvu zo gukemanga” urupfu rwa Ntwali, na yo ikavuga ko ibyo bituma hakwiriye kuba “iperereza mpuzamahanga rikagaragaza niba yarahotowe cyangwa atarahotowe”.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Samantha Power yahaye u Rwanda umukoro ku bw’urupfu rwa Ntwali John Williams
    Nonese niba harabayeho impanuka uretse kuba yenda hari mu gicuku ariko impanuka zisanzwe zihitana abantu.
    Sinzi impamvu ariko ubanza aba bazungu batekereza ibibi gusa ku Rwanda.
    Uyu nyakwigendera ntawe numvise avuga ko hari ibibazo yarafitanye na leta cyangwa abantu.
    Ubwo iryo perereza ni iry’iki rirenze ku nzego zibishinzwe zo mu Rwanda kandi ko bigaragara ko barikoze?
    Nzabandora

  2. Samantha Power yahaye u Rwanda umukoro ku bw’urupfu rwa Ntwali John Williams
    Ariko iyo muri Amerika iyo hagize uwitaba imana ninde ubakoraho iperereza hari umunyafurika uza kubakoreraho iperereza???

    1. Samantha Power yahaye u Rwanda umukoro ku bw’urupfu rwa Ntwali John Williams
      Ufite ukuri pe! Nta munyamerika usaba imfashanyo abanyafurika. Ibuka wa mugani uvuga ko ukuboko k’utanga kuba kuri hejuru y’ukuboko k’usaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *